Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Bruce Melody mu myiteguro yo kuzataramira mu Bubiligi

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:08:06
Umuhanzi Bruce Melody

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akomeje imyiteguro yo kuzataramira mu Bubiligi  i Birmingham ku ya 2 Ukuboza 2017.

Aganira n’Imvaho Nshya, Bruce Melody yavuze ko yiteguye kuzataramira abantu baho neza mu buryo bw’inyumvankumve dore ko azaba ari ubwa mbere ataramiye muri icyo gihugu.

Umuhanzi Bruce Melody

Ati “Niteguye kuzataramira abantu baho neza cyane nk’uko ari ubwa mbere nzaba ngiyeyo kubaririmbira”.

Ikompanyi yitwa Rwanda Turn Event, Bruce Melody yavuze ko ari yo yamutumiye.

Ubusanzwe Bruce Melody azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ikinya”, “Turaberanye”, “Inkovu”, “Ntujy’unkinisha” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.