Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Brexit: U Bwongereza buzava muri EU ariko haracyari ibibazo

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 12:32:21
David Davis, umunyamabanga wa Lera w'u Bwongereza ushinzwe Brexit mu kiganiro n'abanyamakuru i Buruseli ku ya 10 Ugushyingo 2017 (Foto Reuters)

Abashinzwe kuganira no kunoza umushinga wo gusohoka k’u Bwongereza mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, umushinga wiswe Brexit, bongeye gutandukana ku nshuro ya 6 mu nama yabahuje ku ya 10 Ugushyingo i Buruseli mu Bubiligi nta mwanzuro ufatika bagezeho. Mu kiganiro n’abanyamakuru David Davis, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ku wa 29 Werurwe 2019 saa tanu zo mu ijoro ngo bazaba basezeye muri EU. Icyagaragaje ko uwo mushinga ugifite ibibazo ni uko u Burayi bwasabye Leta ya Londres kuba yavanyeho imbogamizi zose bitarenze ibyumweru bibiri.

David Davis, umunyamabanga wa Lera w’u Bwongereza ushinzwe Brexit mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli ku ya 10 Ugushyingo 2017 (Foto Reuters)

RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa itangaza ko umushinga wa Brexit ngo watindijwe n’ibibazo bijyanye no kumvikana ku birebana n’umutungo ibihugu by’u Burayi bisangiye n’u Bwongereza. Ati «Biteganyijwe ko mu biganiro biteganyijwe mu kuboza, ari byo bizagena iby’umubano w’ejo hazaza ha Londres n’ibihugu bisigaye muri EU». Guverinoma ya Theresa May iringingira ibihugu by’u Burayi kongera kujya mu biganiro binonosora ibyo batarumvikanaho. RFI ati «Abanyaburayi bo barasaba u Bwongereza gutera intambwe yihuse mu kurangiza ikibazo cy’umupaka wayo na Irlande. Hagomba kunozwa iby’abaturage bagomba kwimurwa n’ibyo bagenerwa bya nyuma».

Ku masezerano Minisitiri w’intebe Theresa May yatanze ubwo yari mu mugi wa Florence mu Butaliyani, Michel Barnier uyoboye ibiganiro wo ku ruhande rw’u Burayi yagize ati«Ku birebana n’ikibazo cy’imitungo y’amafaranga, tugiye gukora ijoro n’amanywa tubirangize bidatinze. Ndabizi ko bisaba imbaraga zidasanzwe kuba twabirangije mu kuboza. Ikirimo cyo kwitaho cyane ni ugutandukanya imitungo iri ku ma konte ».

Ariko Abanyaburayi bakurikiranira hafi iby’ibiganiro barahondwa ntibanoga nk’uko byemezwa na RFI. Bagira bati «Twe icyo dusaba ko Leta ya Londres itwereka ibifatika ku buryo imitungo igabanyije, ni bwo tuzongera kwemera kujya mu biganiro byo mu kiciro cya kabiri mbere y’uko twinjira mu mwaka utaha».

KAYIRA ETIENNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.