17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Bosenibamwe Aimé yitabye Imana bitunguranye

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-05-2020 saa 11:27:57
Nyakwigendera Bosenibamwe Aimé

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé amakuru agera ku Imvaho Nshya aravuga ko yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Bosenibamwe rwamenyekanye mu masaha make kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020.

Bosenibamwe yakoze mu nzego zitandukanye aho yabaye umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru ndetse aba n’umurezi.

Nyakwigendera yavukiye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba mu Murenge wa Kanama akaba apfuye afite imyaka 50.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

2 Comments on “Bosenibamwe Aimé yitabye Imana bitunguranye”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.