Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Bizimana yasinye amasezerano  y’imyaka 3 muri    Waasland-Beveren

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 27, 2018

Bizimana Djihad ukina hagati mu ikipe ya APR FC yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Waasland-Beveren mu kiciro cya mbere mu Bubiligi. Ibi bikaba byaratangajwe ejo hashize tariki 26 Mata 2018.

Bizimana Djihad nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri Waasland-Beveren mu Bubiligi

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikipe ya Waasland-Beveren, Bizimana yabaye umukinnyi wa 3 uguzwe  n’iyi kipe mu bakinnyi  izifashisha mu mwaka w’imikino 2018-2019. Kuri uru rubaga kandi batangaza ko Bizimana Djihad yahawe amasezerano y’imyaka 3 ishobora no kwiyongera ikaba 4.

Bizimana Djihad wari umaze icyumweru muri iyi kipe aho yakoranye imyitozo n’abandi kugira ngo barebe urwego rwe. Ku rubuga rwa Waasland-Beveren batangaza ko  yatunguye abakinnyi b’iyi kipe, abatoza ndetse n’abayobozi.

Uyu mukinnyi ukinaga hagati afasha ab’inyuma  cyangwa se afasha ab’imbere yageze  muri APR FC   mu 2015 avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 2 akaba na yo yarayigiyemo avuye muri Etincelles FC y’i Rubavu ari naho akomoka.

Bizimana Djihad ufite  imyaka 21 y’amavuko  biravugwa ko yaguzwe  ibihumbi 200 by’amayero, miliyoni  zisaga 210  z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari nawe mukinnyi w’umunyarwandwa uguzwe amafaranga menshi. Gusa iyi yari inshuro ya kabiri agiye  gukora igeragezwa ku mugane w’u Burayi kuko  muri Kanama 2017 yari  mu Budage mu ikipe ya  Fortuna Düsseldorf mu kiciro cya kabiri.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Bizimana Djihad agomba kugaruka mu Rwanda akaba agomba gusubira mu Bubiligi muri Nyakanga 2018 kwitegura umwaka w’imikino wa 2018-2019.