Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Bizimana Djihad azibukwa nk’umuntu witangaga muri APR FC

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 17, 2018

Tariki 19 Kamena 2018 ni bwo Bizimana Djihad  azerekeza mu Bubiligi mu  ikipe ya  Waasland-Beveren  avuye muri  APR FC yari amazemo imyaka 3.

Abafana ba APR FC ubwo basezeraga kuri Bizimana Djihad nyuma yo gutsinda Rayon Sports

Uyu mukinnyi azibukwa nk’uwitanga muri APR FC  nk’uko bivugwa na Mulisa Jimmy, umutoza wungirije wa APR FC. Ati “Djihad amaze iminsi yitwara neza, yagize umwaka mwiza, na we arabizi, ni umuntu wahinduye imitekerereze, yabaye umunyamwuga, yaritangaga. Icyo arusha bagenzi be ni mu mutwe, kandi iyo witeguye mu mutwe byose bimera neza’’.

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, kapiteni w’APR FC asanga bizabanza kugorana kuziba icyuho cya  Bizimana Djihad . Ati “Djihad ni umukinnyi mwiza tubuze ariko ntitwaheranwa n’agahinda ngo Djihad aragiye. Icyo nzi aho agiye ni ahantu heza, agiye kongera ubumenyi; ndibwira ko dufite abandi bakinnyi bakina ku mwanya we. Ni umwanya wo kugira ngo biyerekane, bahamusigarire. Tuzamubura mu mukino umwe cyangwa ibiri, bizaba bisa n’ibigoranye ho gato kubera ukumvikana twari tumaze kugirana ariko n’abandi bizagenda biza”.

Bizimana Djihad yemeza ko ibanga rye ryari ugukora . Ati “Ibintu byose ni ugukora, ubundi ugategereza amahirwe. Bagenzi bange bakomeze gukora, naho buri muntu aba afite icyo Imana yamugeneye’’.

Tariki 15 Kamena 2018, ubwo  yakinaga umukino we wa nyuma muri APR FC aho yatsindaga  Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, Bizimana Djihad  abafana b’iyi kipe bamusezeyeho bamushimira ibyo yabafashije kugeraho byose.

Bizimana Djihad yabonye amahirwe yo kujya mu Bubiligi abikesha kwitwara neza muri CHAN 2018 muri Maroc aho yigaragaje cyane dore ko yanabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ubwo u Rwanda rwakinaga na Nigeria mu mukino wa mbere mu itsinda.

Yari amaze imyaka 3 muri APR FC yagiyemo avuye muri Rayon Sports  ndetse akaba yaranakiniye  Etincelles FC.