Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Bizimana afite intego zo gusoza shampiyona ari mu batsinze ibitego byinshi

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 23-04-2019 saa 16:28:34
Bizimana Yannick, rutahizamu wa AS Muhanga ufite intego yo kuzasoza shampiyona ari mu bafite ibitego byinshi

Bizimana Yannick, rutahizamu wa AS Muhanga aravuga ko arimo gukora cyane kugira ngo abashe kuzarenza ibitego 12 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 21 ni umwe mu bigaragaje cyane muri uyu mwaka aho amaze kugeza ibitego 11 mu mikino amaze gukina muri shampiyona ya 2018-2019.

Yanagoye ba myugariro b’amakipe yose yahuye na AS Muhanga, byanatumye hari abatangira kuvuga ko mu minsi mike ari umwe mu bazaba bari mu ikipe y’igihugu nkuru “Amavubi”.

Kuri ubu, Bizimana urimo gukina bwa mbere shampiyona, yavuze ko ashaka kuzarenza ibitego 12 akanaza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Ati: “Intego nta bwo ndayigeraho, ni intego ikomeye kuko ibitego byo mu kiciro cya mbere kubibona nta bwo biba byoroshye. Imana ninshoboza nkabigeraho bizaba ari byiza.”

Bizimana Yannick anasaba abantu kwirinda kumukabiriza kuko we yumva agifite byinshi byo gukora kugira ngo abe umukinnyi ukomeye.

Ati: “Nge ibyo bavuga ko ndimo kwitwara neza simbibona, nemera ko ngifite byinshi byo kwiga. Iyo ndi kumwe na bagenzi bange mbasaba cyane cyane abakinnyi bamaze igihe kunyereka ibyo nkwiye gukosora kandi mparanira kumvira inama z’umutoza.”

Bizimana Yannick yavutse mu 1998 avukira ku Giticyinyoni mu Mujyi wa Kigali ari naho yakuze akina aniga mu mashuri abanza. Yakinnye imyaka ibiri muri Giticyinyoni FC aza kurambagizwa na Abdou Mbarushimana watozaga AS Muhanga mu kiciro cya kabiri. Mu mwaka umwe yari kumwe na AS Muhanga mu kiciro cya kabiri yasoje afite ibitego 15.

Bizimana Yannick, rutahizamu wa AS Muhanga ufite intego yo kuzasoza shampiyona ari mu bafite ibitego byinshi

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.