Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Biteganyijwe ko abantu 7 200 000 ari bo bazitabira amatora y’Abadepite

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 1, 2018

Mu gihe hasigaye amezi 3 ngo habeho amatora y’Abadepite mu Rwanda, Komisiyo y’gihugu y’amatora iratangaza ko Abanyarwanda bagera kuri 7 200 000 ari bo biteganywa ko bazitabira amatora y’Abadepite.

Abanyarwanda bazitabira amatora y’Abadepite bagera kuri 7 200 000 (Foto James R.)

Ibi ni ibitangazwa na Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, aho anagaragaza ko hari Abanyarwanda batemererwa n’itegeko gutora bitewe n’imiziro ikomoka ku byaha bakoze muri sosiyete nyarwanda.

Ati “Nubwo tutarashyira ahagaragara umubare ndakuka w’abazitabira amatora, ariko hari ibyo tubasha gushingiraho tukamenya uko uwo mubare uhagaze, turebye abasanzwe kuri lisititi y’itora n’abashya bayigiyeho dusanga abazitabira amatora bujuje ibisabwa bagera kuri 7 200 000.”

Munyaneza agaruka ku miziro ikura bamwe mu banyarwanda kuri lisiti y’itora binyuze mu itegeko, aho avuga ko imwe muri yo ari abahamijwe ibyaha bya Jenoside, abahamwe n’ibyaha by’ubuhotozi n’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Avuga ko hari abantu bafunze uyu munsi bashobora kwitabira amatora bitewe n’ibyaha bashinjwaga, ariko mu gihe barangije ibihano byabo, amatora akaba bari hanze baraza bagatora mu gihe bakuweho ikimenyetso cy’uko bari bafunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC kandi avuga ko hari abantu bamwe bashinjwa ibyaha bazagenda bakurwaho ubusembwa bakaba bagarurwa kuri lisiti y’itora, ariko abakoze ibyaha bikomeye nko gusambanya abana no guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, gusahura imitungo y’abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi, ngo ibyo bibarwa mu byaha bikomeye ku buryo kubihanagura ku muntu bizasaba irindi tegeko.

Munyaneza avuga ko umubare w’abazatora uziyongera ugereranyije n’abitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika kuko biteganywa ko bazaba bagera kuri 7 200 000 mu gihe abatibariye amatora ya Perezida wa Repubulika bo bari 6 900 000, bivuze ku bazaba biyongereyeho abagera ku 300 000.

Avuga ko abo biyongereyeho baturuka mu bana bagejeje igihe cyo gutora kuko buri mwaka abiyongera kuri lisiti y’itora usanga babarirwa mu 250 000 bishoboka ko hari n’abandi baba baraturutse hanze y’igihugu mu buryo bunyuranye.

Yagarutse ku buryo Abanyarwanda bafata amatora nk’ubukwe, aho asanga ari ubudasa bw’u Rwanda n’umwihariko wabo, aboneraho akanya ko kubashishikariza kujya bitabira n’ibarura ry’amajwi kuko byagaragaye ko ibyo abaturage batabyitaho.

Ati “Ni byiza ko abaturage bazajya bitabira ibarura ry’amajwi nk’uko bitabira amatora, kuko ari kimwe mu bimenyetso by’amatora meza kandi yakozwe mu bwisanzure no mu mucyo”.

Ku bijyanye n’uko mu bitaro no muri gereza hashyirwamo ibiro by’itora ngo abakorerayo babashe kubona aho batorera kuko bitaborohera kuva ku kazi ngo bageyo, Munyaneza avuga ko bitashoboka kuko nko muri gereza batakwizera umutekano w’ibyo biro by’itora bitewe n’uko hashobora kuba abantu bihebye bakaba basagarira abatora cyangwa abatoresha.

Mu bitaro naho ngo ntibyashoboka kuko gusaba umurwayi ko atora byaba bigaragara nko gushinyagura bitewe n’uko aba afite ikibazo cy’ubuzima, bikaba bitaba byiza ko abarwayi basabwa gutora mu gihe bari mu bitaro.

Ariko kandi Munyaneza yemeza ko Komisiyo y’amatora ishyira ibiro by’itora hafi y’ibitaro kugira ngo abarwaza n’abaganga babashe gutora. Yatanze urugero rw’Ibitaro bya CHUK usanga bizengurutswe n’ibiro by’itora hafi aho.

Ati “Kugira ngo tworohereze abarwaza n’abakozi bo juri CHUK, dushyira ibiro by’itora muri Camp Kigali, ibiro by’itora mu cyahoze ari KIST, ibindi bishyirwa mu Gitega, ibyo byose bifasha abaganga n’abarwaza ndetse n’abarwayi batarembye kuba batorera hafi bagasubira mu  mirimo yabo”.

Munyaneza kandi agaruka ku batorera muri za Ambasade batora abadepite rusange gusa ntibabashe gutora abo mu byiciro byihariye, avuga ko ari ko bimeze koko, ngo impamvu abatorera muri za Ambasade batora abadepite rusange ni uko ari bo batorwa n’abaturage bose, mu gihe abatora 30% by’abagore batorwa n’abagore ubwabo kimwe n’abatora urubyiruko n’abafite ubumuga na bo batorwa na komite z’ibyo byiciro.

Naho ku kijyanye n’abantu bashobora gutora inshuro enye zose, bagatora muri rusamge, bagatora abagore, bakongera mu rubyiruko no mu bafite ubumuga, Munyaneza avuga ko bidakunze guhura ngo umuntu atore aho hose kuko muri ibyo byiciro ahanini hatora abari muri za komite kandi akenshi ibyo byose ntaba abyujuje ngo abashe gutora inshuro enye.

Ku bijyanye n’abafite ubumuga, Munyaneza avuga ko hari intambwe Komisiyo y’igihugu y’amatora yateye mu gihe cy’amatora ya Perezida kuko abafite ubumuga bwo kutabona bakorewe urupapuro rwihariye rufite imyobo bateramo igikumwe.

Ati “Twabanje kubasobanurira uko urupapuro rw’itora ruteye, ubanza hejuru, ukurikiraho n’usoza, bityo yashyira mu kambere akamenya ko atoye umukandida runaka, yashyira mu ka kabiri, akaba atoye runaka no mu ka gatatu gutyo”.

Biteganyijwe ko kandidatire z’abashaka kwiyamamariza umwanya w’abadepite ari kuva tariki ya 12 kugera ku ya 25 Nyakanga 2018 naho tariki ya 06 Kanama 2018 hazatangazwe abemerewe, kwiyamamaza bitangire kuva tariki ya 16 Kanama kugera ku ya 02 Nzeri 2018.