Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Bishop Rucyahana asaba Abanyarwanda kugera ikirenge mu k’Intwari

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-01-2019 saa 15:47:57
Bishop John Rucyahana, avuga ko ibyo Intwari z'u Rwanda zakoze Abanyarwanda bakwiye kubyigiraho, bakazagirira umumaro igihugu mu gihe gikwiriye (Foto James R.)

Kuri uyu wa 1 Gashyantare u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 25 umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, asanga Abanyarwanda bakwiye gutera ikirenge mu k’Intwari z’u Rwanda, bakora ibikorwa by’ubutwari aho baherereye no mu byo bakora.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Bishop Rucyahana yasabye Abanyarwanda kugera ikirenge mu k’Intwari z’u Rwanda mu byo bakora byose, n’aho baherereye, kugira ngo mu gihe gikwiriye bazagirire umumaro igihugu.

Yagize ati “Intwari z’u Rwanda zakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri iki gihugu, birimo kukibohora, guhisha abicwaga ku bagize uwo mutima, kwakira abana mu miryango ku bari batakiyifite, kwitangira igihugu mu buryo bunyuranye n’ibindi.”

Rucyahana yagarutse ku gisobanuro cy’ubutwari, avuga ko ari igikorwa k’indashyikirwa umuntu akora atagamije inyungu ze, ahubwo agira ngo akize ubuzima bw’abandi n’ubw’igihugu.

Yavuze ku Ntwari Fred Gisa Rwigema watanze ubuzima bwe agamije kubohora igihugu n’abandi bana b’u Rwanda bahagarariwe n’umusirikare utazwi batikunze ahubwo bagahara amagara yabo bakarwanirira igihugu kugeza ubwo babizize.

Bishop Rucyahana yagarutse ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhisha abahigwaga ngo bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abakiriye abana b’imfubyi mu miryango bashyizwe mu kiciro cy’abarinzi b’igihango.

Yagize ati “Abarinzi b’igihango mbafata nk’intwari zikiriho, igikorwa cyo guhisha abahigwaga no kwakira imfubyi mu miryango bikwiye kwigirwaho na buri wese, Abanyarwanda babaye ibigwari bakigaya bagatera intambwe ijya imbere.”

Yasabye intwari zikiriho gukomeza umwambaro w’ubutwari zambaye zirinda kwambara uw’ubugwari, gukomeza ibikorwa byiza by’ubutwari no kwerera abandi imbuto zituruka ku bikorwa by’ubutwari zakoze.

Yanenze cyane abagize uruhare mu cyaha ndengakamere cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko umwanya bari bafite bagombaga kuwukoresha mu guhisha abicwaga ariko ngo baba ibigwari.

Rucyahana avuga ko umunsi w’intwari ukwiye kwibutsa Abanyarwanda aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, bagaha agaciro imbaraga n’ibikorwa by’ubutwari bagaragaje mu gihe cyari gikomeye, ndetse bakemera no kumena amaraso yabo.

Ku rubyuriko rw’u Rwanda, arusaba gukurana umuco n’umutima w’ubutwari, kwirinda ubugwari kuko ari bo bazasigirwa igihugu ngo bagikorere kandi bagiteze imbere.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.