Biruta yasabye umuyobozi mushya wa Meteo kubakira ku byagezweho

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-02-2019 saa 15:35:48
Minisitiri Dr Biruta Vincent agira inama Umuyobozi mukuru mushya wa METEO (ibumoso) n'ugiye mu kiruhuko k'izabukuru (Foto Sezibera)

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yasabye umuyobozi mushya w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kubakira ku byari byaragezweho byinshi kandi akabinoza.

Byatangajwe kuwa 14 Gashyantare 2019, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’iteganyagihe ugiye mu kiruhuko k’izabukuru n’Umuyobozi mushya wahawe kuyobora icyo kigo.

Dr. Biruta yagize ati: “Meteo yatangiye ari serivisi nto yabarizwaga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ariko ubu yabaye ikigo kigenga gifite ibikoresho n’abakozi, turasaba umuyobozi mushya kubakira ku byagezweho byinshi.”

Yabwiye Umuyobozi mukuru w’iki kigo ko kugira ngo umuntu agirwe umuyobozi mukuru aba yarambagijwe hashingiwe ku bushobozi afite, imikorere asanganywe no ku bunararibonye kandi aba ari ikizere gikomeye aba yagiriwe.

Ati: “Hamwe n’abo mugiye gukorana mwese mugomba kuzirikana ko ibyo mukora mubikorera Abanyarwanda, ariko munibuka ko serivisi za Meteo Rwanda zinareba Isi yose, kuko amakuru itanga ashobora gukenerwa n’izindi nzego ziri hanze y’igihugu.

Mu byo dukora byose tugomba guhora twibaza icyo Abanyarwanda bakeneye, kumenya amakuru bakeneye ayo ari yo, tukayatunganya ku buryo abageraho abafitiye akamaro, akabasha gukoreshwa na Minisiteri ibishinzwe n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abaturage bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi”.

Dr Biruta kandi anatangaza ko bene ayo makuru aba akenewe mu nzego zishinzwe gukumira ibiza kugira ngo zifashe Abanyarwanda guhangana n’ingaruka z’ibihe bishobora kuza.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent yasabye imikoranire inoze hagati y’abakozi n’umuyobozi mushya wa Meteo Rwanda(Foto Sezibera A)

Asaba abakozi basanzwe muri icyo kigo kumenyereza umuyobozi mushya, bamuha amakuru, gukorera hamwe kugira ngo ashobore kuzuza neza inshingano.

Nk’uko abishimangira yijeje ubufatanye n’iInama umuyobozi mushya kandi amuhamiriza ko hari inzego zimuri hafi bagomba gukorana zirimo abagize Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo hamwe n’itangazamakuru.

Dr. Biruta ashima umuyobozi ugiye mu kiruhuko k’izabukuru uruhare n’umusanzu yatanze mu kubaka icyo kigo kikaba gifite aho kigeze, amushima kuba asoje akazi yerekeza mu kiruhuko k’izabukuru.

Umuyobozi Mukuru mushya wa Meteo Rwanda Gahigi Aimable yijeje abo bazakorana ubufatanye muri byose, kwitangira akazi, umurava, gukorana n’abo asanze hamwe n’inzego zireberera icyo kigo nk’inama nkuru y’ubutegetsi yacyo, minisiteri kugira ngo baharanire kubakira ku byiza byinshi byagezweho.

Gahigi ati: “Hari byinshi byiza byagezweho muri iki kigo mpasanze byose tukazabishingiraho dufatanyije kugira ngo bizamuke kandi tubisigasire. Ndashima impanuro nahawe n’uwo nasimbuye kandi mwizeza ko inama zose tuzazikurikiza”.

Uwari umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda ugiye mu kiruhuko k’izabukuru Ntaganda Semafara John, ashima Leta y’u Rwanda ikizere yamugiriye muri icyo gihe cyose ikamushinga icyo kigo.

Ashima kandi ubufatanye bwabaranze bakabasha kuzamura icyo kigo ndetse n’ubufasha bagiye bahabwa na Minisiteri y’Ibidukikije mu mikorere yabo kuko nta cyo babuze bagikeneye.

Ntaganda asaba abo asize gukomeza kubaka icyo kigo kandi bashyigikiwe kugira ngo n’ibindi byitezwe imbere bari bafite bazabigereho. Asaba kandi bagenzi be gutanga ubufasha ku muyobozi umusimbuye kugira ngo intego z’ikigo zizagerweho.

Minisitiri Dr Biruta Vincent agira inama Umuyobozi mukuru mushya wa METEO (ibumoso) n’ugiye mu kiruhuko k’izabukuru (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.