Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Biracyagoranye kumenya igihe nyacyo cyo guhabwa no gutanga amakuru

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 5, 2018

Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rishinzwe gutanga amakuru Mugeni Cecile, atangaza ko bikigoranye kumenya igihe cyo gutanga amakuru ku muyobozi uyasabwe cyangwa undi wese ubireba kimwe nk’uko bikigoye abanyamakuru kumenya igihe nyacyo cyo guhabwa amakuru ari nabyo usanga biteza ikibazo.

Uhereye ibumoso ni Mbanda Gerard ushinzwe itangazamakuru muri RGB, Meya wa Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne, Mugeni Cecile uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi na Ibambe J Paul wo muri RMC (Foto Sezibera A.)

Mugeni asobanura ko biterwa n’amakuru ayo ari yo kandi buri ruhande rwose rugomba kumenya icyo itegeko riteganya kugira ngo habeho kwirinda ko hari uruhande rwahohoterwa.

Agira ati: “Aho Urwego rw’Umuvunyi rugenda runyura, hari aho usanga abayobozi barutangariza ko umunyamakuru aza ako kanya ati ndashaka amakuru aya n’aya kandi nta nayo afite ako kanya kandi agomba kujya kuyashaka. Ku ruhande rw’abanyamakuru nabo bati “umuyobozi turamushaka akagusaba kuzagaruka ejo bikaba aho mpaka”.

Mugeni avuga ko buri ruhande itegeko riruha ibyo rugenderaho kandi iminsi ikubahirizwa kugira ngo amasaha aboneke. Aha asobanura ko amakuru agomba kuboneka mu masaha 24 niba ari ayerekeranye n’ubuzima cyangwa ubwisanzure bw’abantu, cyangwa mu masaha 48 bitewe n’uko ayo makuru ateye.

Gusa avuga ko hari amakuru ashobora kuba atatangazwa bitewe n’uko ateye cyangwa umwihariko wayo mu kurinda umutekano w’igihugu muri rusange.

Agira ati: “Hari umunyamakuru ushobora kuza gusaba amakuru yerekeranye n’umubare w’abasirikare u Rwanda rufite cyangwa intwaro zihari uko zingana, ibyo ntibyemewe ku bw’umutekano w’igihugu. Hari amakuru ashobora kuza asaba aho bazimiriza umuriro mu gihugu hose aho naho nta wayatanga kuko buri wese wayabona ashobora kugira icyo ahungabanya”.

Gusa avuga ko urwego rw’Umuvunyi nk’uko ruri hagati y’abaturage n’ubuyobozi, ko itegeko ryo gutanga amakuru ryaje rigamije gufasha abanyamakuru n’abaturage kumenya ibikorerwa mu nzego za Leta n’izabikorera kuko zose zikorera abaturage kugira ngo babone amakuru mu gihe ayo makuru ashobora kuba yatangazwa ari nayo mpamvu buri kigo kigomba gushyiraho umuntu ushinzwe gutanga amakuru yaba atakoze akagira undi asigira izo nshingano.

Mbanda  Gerard ushinzwe itangamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, avuga ko itegeko ryo gutanga amakuru ari ngombwa kubaho kandi ari n’ingenzi rifasha kugira ngo abantu bose bafite amakuru bashobore kuyageza ku bayakeneye, atangaza  ko atari abanyamakuru gusa bashinzwe kubona amakuru ahari ku bayobozi kuko n’abaturage basanzwe babifitiye uburengenzira bwo kubaza abayobozi ibyerekeranye n’ibikorwa bibakorerwa nk’uko itegeko ribibemerera.

Mbanda agira ati: “Ibikorwa byose dukora nk’abayobozi bigamije kugira ngo abaturage babimenye nta bwo tubikora”.

Avuga ko gutanga amakuru binoza kugira imiyoborere myiza kuko abayobozi babereyeho abaturage, asaba n’abanyamakuru kujya batangaza amakuru afitiye abaturage akamaro, itangazamakuru rikaba inararibonye mu gutanga ibitekerezo bizima abaturage bakwiye kuba bafatiraho kuko aho ridafite iyo ntumbero usanga rikoreshwa nabi haba mu buyobozi n’ahandi higenga nk’uko bikorwa ahandi ku isi.

Mbanda avuga ko u Rwanda rukeneye itangazamakuru rifasha abantu kugira ibitekerezo bizima, bagira ikerekezo kizima n’abaturage basobanukiwe, kuko inshingano z’itangazamakuru ari ukumenyesha, kwigisha no kuruhura.

Ibambe J. Paul ushinzwe amategeko mu rwego rw’igenzura rw’abanyamakuru (RMC), avuga ko urwo rwego rubereyeho kwakira umuntu utishimiye amakuru yamutangajweho kimwe nk’uko runagira uruhare mu kwakira abanyamakuru basabye amakuru ntibayahabwe rukabasha kureba uburyo bwo gukemura ibyo bibazo mu nzira nziza.