Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Bimwe mu byaranze urugendo rwa Davido mu Rwanda

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 06-03-2018 saa 08:15:02
Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro bararirimbana

Tariki ya kabiri Werurwe 2018 ni bwo umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yageraga mu mujyi wa Kigali aho ari mu ruhererekane rw’ibitaramo yise 30 billion Africa tour 2018 azakorera mu bihugu byinshi by’Afurika.

Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro bararirimbana

Dore bimwe mu byaranze urugendo rwa Davido mu Rwanda

  1. Yasuye ishuri rya muzika i Muhanga

Ku wa Gatanu nyuma y’uko ageze mu mujyi wa Kigali, Davido yerekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga ahari ishuri rya muzika, aganiriza abanyeshuri baryigamo ndetse abaha inkunga ya miliyoni 4 nyuma  abasezeranya kuzakomeza kubaba hafi.

  1. Gutaramira mu mvura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Davido yagombaga gutaramira kuri Stade Amahoro, ariko benshi batangiye kubishidikanyaho ndetse bamwe batangira kwibaza niba koko uyu muhanzi ari buze ku rubyiniro kubera  ikirere kitari kimeze neza ndetse n’imvura yagwaga. Ibi ariko ntibyabujije Davido kujya ku rubyiniro ataramira abafana be na bo bari birengagije imvura.

  1. Yaguye ku rubyiniro

Agihamagarwa ku rubyiniro, Davido yazamukanye ibakwe n’urukumbuzi yari afitiye Abanyarwanda  ariko akubitana n’urumuri rwinshi rw’amatara bituma atareba neza maze ahita yitura hasi.  Gusa Yahise ahaguruka vuba, akomerezaho n’igitaramo.

  1. Yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro bafatanya mu gitaramo
    Akigera mu Rwanda, Davido yabajijwe umuhanzi azi mu Rwanda asubiza adashidikanyije ati “ nge mu Rwanda nzi Jay Polly gusa. Ubwo Davido yaherukaga mu Rwanda yafashijwe ku rubyiniro na Urban Boys ndetse na Jay Polly wamwemeje by’umwihariko ndetse amutahana mu mutwe. Mu gitaramo rero nubwo Jay Polyy atari ku rutonde rw’abagombaga gufasha Davido yahamagaye uyu muraperi maze bafatanya kuririmba ku rubyiniro.
  2. Yahamije ko afite umugore utemewe n’amategeko

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yabajijwe niba afite umugore asubiza aseka ati “Mfite umugore mu buryo butemewe n’amategeko.”

Davido byitezwe ko azava mu Rwanda akoranye indirimbo n’abahanzi nyarwanda aho kwisonga hashyirwa imbere umuraperi Jay Polly.

 

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.