Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Bimwe mu byagezweho n’Umuryango AEE Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 07-11-2019 saa 11:15:47
Umuryango AEE Rwanda watanze iminzani ipima ibiro

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) umaze imyaka igera kuri 35 ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu mishinga itandukanye y’ivugabutumwa n’ibikorwa bihindura imibereho n’iterambere by’abaturage.

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE ukorera mu Rwanda no mu bindi bihugu 10 ari byo Afurika y’Epfo, Malawi, Zimbabwe, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Ghana, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Rwanda uyu muryango watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 1984, ugira uruhare runini mu kwiyubaka kw’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mishinga ijyanye no kubwiriza Ijamo ry’Imana, isanamitima no gufasha abaturage kwigobotora ingoyi y’ubukene.

Umuyobozi muri AEE Rwanda ushinzwe imishinga, yatangarije Imvaho Nshya ko mu myaka 25 ishize, uyu muryango waguye ibikorwa byo kurwanya ubukene mu turere 21 tw’Igihugu.

Yagize ati: “Dufite ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kuzamura imibereho myiza y’abana, abagore, urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, binyuze mu bikorwa by’iterambere dukora.”

Abagenerwabikorwa b’imishinga dukora bishimira ko AEE Rwanda ari umuryango utabogamiye ku idini iryo ari ryo ryose mu gufasha abatishoboye, no guharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Ibikorwa bya AEE Rwanda bihera ku guhindura imyumvire

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imishinga yose bashyira mu bikorwa ibanzirizwa no gufasha abaturage kumenya ibibazo bibugarije no guhindura imyumvire ku myitwarire itari yo ibasubiza inyuma mu iterambere.

Yagize ati: “Tugerageza guhugura abaturage mu midugudu yabo tukabashyira mu matsinda, tukabigisha kwizigamira, imirire myiza y’abana, kugira isuku n’ibindi. Izi nyigisho zose zibanzirizwa no guhinduka bitangiriye mu myumvire. Tuzi ko buri muntu yifitemo ubushobozi ariko iyo imyumvire ikiri hasi, hari ubwo atagera ku iterambere yifuza.

AEE Rwanda ikora imishinga itandukanye igamije gukura abantu mu  mibereho mibi irimo gufasha abaturage kubona amazi meza bubakirwa amavomo, ingo mbonezamikurire (ECDs), gushyigikira imishinga y’ubuhinzi, gahunda zo kurwanya imirire mibi, kwizigamira n’ibindi.

Mu mishinga ishyirwamo ingufu cyane harimo uwo kwita ku bagore n’abakobwa (Women Empowerment), aho bahurizwa mu matsinda yo kwizigamira bagakora n’imishinga mito ibabyarira inyungu ikabateza imbere n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’imishinga yakomeje agira ati: “Ufashije umugore aba afashije umuryango wose, n’iyo hari inkunga atewe igera ku bana, ku mugabo no ku muryango mugari muri rusange. Dufite amatsinda y’abagore arenga 20,000 mu turere hafi ya twose, aho bahura buri cyumweru bakizigamira amafaranga makeya, bagahana inguzanyo hanyuma bagakora n’imishinga mito ibabyarira inyungu.” Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2018 amatsinda yari amaze kwizigamira  agera kuri 5,724,049,887 Frw muri za SACCO zibegereye.

Nyuma yo kwizigamira bahuzwa n’ibigo by’imari cyane cyane Umurenge SACCO bibabikira amafaranga bizigamiye, bikanabaguriza ayo bakeneye mu kwagura imishinga yabo.

Abakobwa babyariye iwabo bafashwa kwitinyuka

Mu rwego rwo kwita ku bana b’abakobwa basambanywa bikabaviramo guterwa inda no guta amashuri, Umuryango AEE Rwanda ugira uruhare mu kubitaho bakongera kwigirira ikizere no gutinyuka gukora bakiteza imbere.

Uyu mushinga wo kwita ku bana b’abakobwa watangiriye mu turere tw’Umujyi wa Kigali, ukaba umaze gufasha abana b’abakobwa 5585 kwiyakira, kwiga imyuga itandukanye no guharanira kwiteza imbere.

Bamwe mu bakobwa bavuganye n’Imvaho Nshya bibumbiye mu Itsinda IMPINYUZA mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, barashimira AEE Rwanda kubagarurira ikizere bari baratakaje.

Aba bakobwa bagera kuri 30 bari hagati y’imyaka 16 na 24 y’amavuko.  Bahamya ko nubwo babyaye bibatunguye, Umuryango AEE Rwanda wabahaye ubumenyi n’intangiriro y’ubuzima binyuze mu mahugurwa bahabwa mu kitwa “Safe Space” (Aho kwisanzurira), bakiga imyuga, bagakira ibikomere bakanategura ahazaza habo.

Nzamukosha Jeannette ufite imyaka 17 watewe inda ataruzuza imyaka 15, yagize ati: “Nyuma yo gutwita byagenze nabi, ariko Umuryango AEE Rwanda waduhuje ukaduhugura wamfashije kuva mu bwigunge. Nize ubudozi mu gihe cy’amezi atatu, ubungubu ndimo gukora uko nshoboye ngo nzabone imashini niteze imbere. Twatangiye kwizigamira mu itsinda, nitugabana nzaba mbonye intangiriro yo kwigurira imashini.”

Mukasoni Sandrine w’imyaka 24 avuga ko AEE Rwanda yongeye kumuharurira inzira y’iterambere nyuma yo kunaniranwa n’umugabo yashatse ahunga ubuzima busharira yakuriyemo.

Ati: “Umuryango AEE Rwanda ndawushimira kuko watugiriye neza. Waraduhuje, uraduhumuriza, utwigisha uko twakwifata, uko twakwirinda n’uko twaboneza urubyaro. Nyuma yo kuduha amasomo adufasha mu buzima bwa buri munsi batwongereyeho ubumenyi mu myuga, barakarama.”

Abimana Sandrine w’imyaka 22, na we ati: “Nkimara kubyara impinduka nyishi zambayeho, ubu ntabwo nkiga kandi mbere narigaga. Kuba twarahurijwe hamwe byampaye amahirwe yo kwiga imyuga ikazanteza imbere ndetse nkarera n’umwana wange neza.”

Kabagamba Wilson avuga ko aba bana  bafashwa mu buryo butandukanye harimo no gufasha abo babyaranye kwemera kwiyandikishaho abana babyaye mu bitabo by’irangamimerere.

Ati: “Murabizi ko ubu aba bana babyara bakiri bato bemerewe kwandikisha abana babo n’iyo baba badafite ba se kugira ngo baboneke mu bitabo by’irangamimerere.

Indi mishinga yahinduye ubuzima bw’abaturage

AEE Rwanda kandi ishyira mu bikorwa umushinga wa gahunda yo kurwanya imire mibi ku bana bakiri bato, aho imidugudu yo mu Karere ka Nyarugenge, Kamonyi, Kicukiro, Gasabo na Rwamagana iyi mishanga ikoreramo yahawe ibikoresho byifashishwa muri gahunda mbonezamikurire y’abana ku mudugudu.

Ntakirutimana Elise, umwe mu babyeyi wungukiye ku mishinga ya AEE Rwanda mu Karere ka Nyarugenge yagize ati: “Tutarahura na AEE Rwanda abana bacu bari bafite ibibazo by’imirire mibi, ikibazo cy’abana bahorana inzoka (Bilharziose) kuko twavomaga ku migezi y’utuvovo, ariko ubu dufite imirima y’ikitegererezo twigiraho guhinga imboga kandi twubakiwe ivomero ry’amazi meza.”

Abaturage bigishwa uburyo bwo guhinga kijyambere imirima y’igikoni binyuze mu mirima y’ikitegererezo bahuriramo buri cyumweru, bagasobanurirwa uburyo 9 bwo gukora akarima k’igikoni kagezweho kajyanye n’ubushobozi buri wese afite.

Ibikoni by’imidugudu mu turere AEE Rwanda ikoreramo byahawe ibikoresho byo mu gikoni, ibyifashishwa mu kuhira, iminzani yo gupima abana bato n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gupima ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

AEE Rwanda inagira uruhare rukomeye mu burezi kuva ku bana b’inshuke ukageza ku bo yishyurira mu mashuri makuru, n’indi mishinga ijyanye no gufasha urubyiruko kwiteza imbere muri rusange.

Ubuyobozi bwa AEE Rwanda burashimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo imikoranire myiza bafitanye mu guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kandi ikaba yizeza kudatezuka kuri urwo rugamba rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ibikoresho byatanzwe mu gikoni cy’umudugudu

AEE Rwanda itoza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango ruvukamo n’iry’Igihugu

Abakobwa bibumbiye mu itinsa Impinyuza bavuga ko ubumenyi bungutse bwabafashije guhindura iyumvire no kwiteza imbere

Abagenerwabikorwa ba AEE bahawe ibikoresho bitandukanye byo kurwanya imirire mibi

Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Nsabimana Vedaste (uwa kabiri uhereye ibumoso) mu muhango wo gutaha ibikorwa byubatswe na AEE Rwanda ku bufatanye n’indi miryango

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.