Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Bigirimana   Fortran nanone azataramira mu Rwanda

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Apr 27, 2018

Umuhanzi Bigirimana  Fortran  ukomoka  i Burundi ariko ukorera ubuhanzi bwe mu Bufaransa  ku ya 1 Nyakanga 2018 azataramira i Kigali mu gitaramo  cyiswe”Fragrance of Worship”.

Umuhanzi Fotran Bigirimana ukomoka i Burundi

Nkuko bigaragara ku kirango k’icyo gitaramo  azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo uwitwa “Dena Mwana” ubusanzwe witwa “Denise Mwanakitata” akaba ari umuhanzikazi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Undi muhanzi washyizwe ku kirango k’icyo gitaramo ni uwitwa Maggie Blanchard ukomoka muri Haiti wigeze no gutaramira i Kigali mu bihe byatambutse.

Mu  myaka  yashize  kandi Birigirimana,  mu Rwanda yagiye akorana ibitaramo n’abahanzi nka  Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aimé Uwimana n’abandi.

Uyu muhanzi azwi ku ndirimbo zirimo  iyitwa “Ntaco nzoba”, “ Ndakugomba mukiza”, “ Nimumfashe dushime” n’izindi.

Dena Mwana we afite indirimbo zirimo iyitwa “Nzambe monene”, “ Lift your name” n’izindi.

Maggie Blanchard we afite indirimbo zirimo iyitwa “Libéré” n’izindi.