Bigenda bite ngo RRA yinjize imisoro ku ijanisha riri hejuru ya 100%?

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 12-07-2019 saa 13:13:07
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro mu kiganiro n'abanyamakuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko imisoro n’amahoro mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/19 byakusanyijwe ku kigero cya 102,1%.

RRA yakusanyije miliyari 1421.7 Frw mu gihe yari gifite intego ya miliyari 1392.1 Frw, bivuze ko harengejweho miliyari 29.6 Frw, nk’uko Ruganintwali Pascal uyobora RRA abihamya.

Imisoro yakusanyijwe ku ijanisha rya 101,9% kuko hakusanyijwe miliyari 1398.8 Frw mu gihe intego yari miliyari 1373.1 Frw, bisobanuye ko hiyongereyeho miliyari 25.7 Frw.

Amafaranga atari imisoro (non tax revenue), hinjijwe miliyari 22.9 Frw mu gihe intego yari miliyari 19.0 Frw, aho iyi ntego na yo yagezweho ku gipimo cya 120.2%.

Ruganintwali avuga ko inzego z’ibanze na zo zakiriye imisoro ku ijanisha risaga 100% (100,6) kuko intego yari miliyari 60.1 Frw hagakusanywa miliyari 60.5 Frw.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu kiganiro n’abanyamakuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.

Ruganintwali yabwiye abanyamakuru ko imisoro n’amahoro byakusanyijwe ku gipimo gisaga 100% kubera izamuka ry’ubukungu no kuba abasoreshwa bararushijeho kwibwiriza gusora.

Ati, “Igipimo cy’izamuka ry’ubukungu (Economic growth) cyari giteganyijwe kuzamuka ku ijanisha rya 7.5% mu mwaka wa 2018/19, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 7.7%, mu gihembwe cya mbere, 9.6% mu gihembwe cya kabiri na 8.4% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018/19.”

“Igipimo cy’izamuka ry’ibicuruzwa ku isoko cyari giteganyijwe ku kigero cya 2.1% muri uyu mwaka wa 2018/19 ariko ibicuruzwa byazamutse ku kigereranyo cya 1.0%.”

“Agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kari gateganyijwe kuzamuka ku kigero cya 16.3% muri uyu mwaka 2018/19 ariko kazamutse ku kigero cya 17.0%”

RRA ivuga ko ugereranyije n’umwaka ushize 2017/18, umusoro ku bitumizwa mu mahanga wiyongereyeho miliyari 237.0 Frw aho wavuye kuri miliyari 1395.4 ukagera kuri miliyari 1632.5 Frw.

Uku kuzamuka ngo kwaturutse ku bicuruzwa byatumijwe hanze y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byazamutseho miliyari 209 Frw (19.7) ugereranyije n’ibyatumijwe  mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byo byazamutseho miliyari 27.9 Frw (8.4%).

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal ati, “Ibi byose byatumye byatumwe amafaranga yakusanyijwe muri Gasutamo agera ku ijanisha rya 101.9% ku ntego Gasutamo yari ifite, bivuze ko intego yayo yarenzeho miliyari 2.1 Frw.”

Ni gute imisoro ikusanywa ku kigero gisaga 100%?

Hari abumva ko hinjijwe imisoro isaga 100% bakaba bakwibwira ko habayeho gusoresha n’abataragombaga gusoreshwa, cyangwa ko hari abasoreshejwe amafaranga y’umurengera.

Umunyamakuru yabibwiye Ruganintwali, ko hari uwumva ko hinjiye imisoro irenze intego RRA mu mutima akavuga ati noneho bagiye kutumara, Ruganintwali avuga ko atari ko bimeze.

Ruganintwali yavuze ko kwinjiza amafaranga asaga intego bari bihaye, biterwa no kuba hari ibikorwa by’ubucuruzi n’amakampani bifungurwa bitari biteganyijwe muri uwo mwaka, ndetse hakaba n’abari bafite ibirarane by’imisoro bari bamaze igihe kirekire batabyishyura.

Ati, “Buri mwaka tuba dufite intego iba yarabazwe hakurikijwe ibipimo binyuranye, aho harebwa uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, agaciro k’amafaranga, bakagira uko bareba umwaka washize, tugakora forecasting (guteganya) tugendeye kuri ibyo, ariko rero buri mwaka hari kampani nshya zivuka zitari ziteganyijwe, hari ibikorwa by’ubucuruzi bifungurwa tutari tuzi ko bizafungurwa, bitewe rero n’imikorere yacu myiza bituma imisoro yabo iza nk’amafaranga y’inyongera.”

Yunzemo ati, “Hari n’abantu baba bafite imyenda y’imisoro batishyuye kera, duhorana ingamba zo kubishyuza, na byo bituma tubona amafaranga tutari twiteze muri uwo mwaka. Abumva ko twinjije asaga 100% bakibwira bati noneho Rwanda Revenue igiye kutumara si ko bimeze, Ntitugamije gutuma abantu badasora, ahubwo ni ya ntego iba yabazwe hakurikijwe uko ubukungu buhagaze, hanyuma hakaza imisoro tutari tuzi ko izinjira.”

Ruganintwali aganira n’abanyamakuru ku migendekere y’umwaka w’ingengo y’imari ushize, mu bijyanye n’imisoro n’amahoro

Intego z’uyu mwaka

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ruganintwali Pascal, yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mwaka “dufite intego yo gukusanya miliyari 1,535.8 Frw angana na 54.1% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20”, yibutsa ko ingengo y’imari y’uyu mwaka ari miliyari 2,876.9 Frw.

Mu ngamba zizafasha RRA kugera kuri izo ntego, nk’uko Ruganintwali yabivuze, harimo kuzamura imyumvire y’abasora bakora mu ikoranabuhanga n’itumanaho, amahoteri, utubari, resitora, abatumiza ibintu mu mahanga ndetse n’ababunganira.

Yunzemo ati, “Tuzanakorana n’itangazamakuru kandi tunarusheho kuzamura imitangire ya serivisi ku batugana no guha amakuru (information) ya ngombwa abasora.

Uyu muyobozi yavuze ko izindi ngamba zihari ari ugutangiza umushinga wa EBM ku bacuruzi bose ku buryo n’abacuruzi bafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 20 ku mwaka bazayikoresha mu gutanga fagitire n’ubwo baba batanditse muri TVA, ndetse no gukomeza umushinga wa My RRA aho usora azajya abona amakuru ye yose y’imisoro kuri konti ye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

By’umwihariko, kuri EBM, Ruganintwali yibukije ko umucuruzi wese asabwa gutanga inyemezabwishyu za EMB hatitawe ku gicuruzwa cye, mu gihe ubusanzwe EBM yakoreshwaga n’abari muri TVA, ni ukuvuga abafite igicuruzwa cy’Amafaranga Miliyoni 20 ku mwaka cyangwa Miliyoni 5 ku gihembwe.

Mu gushishikariza abaturage gusaba inyemezabwishyu zitanzwe na EBM, RRA yashyizeho tombola yiswe Tombola na EBM aho umuturage ugize icyo agura asabwa kwandikisha numero ye ya telefoni kuri fagitire ya EBM, ubundi akagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitangukanye byateganyijwe.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.