Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Beach Volleyball: Umunyarwanda muri 16 bazasifura shampiyona y’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-06-2019 saa 10:02:05
Mukundiyukuri Jean de Dieu ubaye umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura shampiyona y'Isi

Mukundiyukuri Jean De Dieu usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball  ikinirwa  mu nzu  (indoor Volleyball)  ndetse no ku mucanga (Beach Volleyball) yatoranyijwe mu basifuzi 16 bazasifura imikino ya shampiyona y’Isi  muri Beach Volleyball aba umusifuzi wa mbere mu Rwanda ugiye gusifura  irushanwa nk’iri.

Iyi shampiyona y’Isi “Beach Volleyball World Championships 2019” izabera Hamburg mu  Budage  kuva tariki 28 Kamena kugeza 07 Nyakanga 2019 izanitabirwa n’ikipe y’u Rwanda mu bagore n’abagabo.

Mukundiyukuri werekeje mu Budage  tariki 24 Kamena 2019 yatangaje ko  gutoranywa mu bazasifura shampiyona y’Isi y’uyu mwaka wa 2019 ari  ikintu gikomeye kuri we ndetse n’igihugu muri rusange. Yakomeje avuga ko  kuza mu basifuzi 16 bo ku Isi yose ari amahirwe kuko azi neza ko hari n’abandi  kandi bashobora kuba bakomeye kumurenza.

Uretse  iri rushanwa, Mukundiyukuri azasifura indi mikino izabera mu Busuwisi izaba tariki 09 kugeza 14 Nyakanga 2019  igamije gushaka itike y’imikino Olempike 2020. Nyuma y’iyi mikino, Mukundiyukuri azanasifura mu mikino Olempike 2020 mu Buyapani.

Agaruka kuri aya mahirwe yagize avuga ko kuba u Rwanda rurimo kuzamuka mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga bishobora kuba mu byatumye bamuhitamo. Ati: “ Nta bwo nakubira ngo bahitamo bakurikije iki, ariko  bashobora kureba bagasanga umukino urimo kuzamuka mu Rwanda  bakavuga bati reka duhitemo uriya musifuzi  usifura  imikino.”

Mukundiyukuri Jean de Dieu ubaye umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura shampiyona y’Isi

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.