Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Beach Volleyball: u Rwanda rugiye gutegura abakinyi 16 kubera igikombe k’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 15, 2019

Muri Kanama 2019, u Rwanda ruzitabira amarushanwa akomeye mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”.

Irushanwa rya mbere ni irizabera mu Rwanda riri ku rwego rw’Isi “Beach Volleyball World Tour 2019”  rizabera mu Rwanda  tariki 21 kugeza 24 Kanama 2019. Irindi rushanwa ni iry’Afurika “All African Games 2019” rizabera muri Maroc tariki 19 kugeza 31 Kanama 2019.

Kuba aya marushanwa agiye guhurirana birasaba u Rwanda gutegura abakinnyi  bagera kuri 16 kugira ngo ruzahagararirwe muri aya marushanwa yombi.

Mu irushanwa rwo ku rwego rw’Isi  ribera i Rubavu, u Rwanda ruzaba rufite amakipe 6 ni ukuvuga 3 mu bagore n’andi atatu mu bagabo aho mu bisanzwe ikipe iba igizwe n’abakinnyi 2  bose bakaba ari abakinnyi 12.

Irushanwa ry’Afurika “All African Games 2019” ryo rizitabirwa n’ikipe imwe mu bagabo n’indi imwe mu bagore ubwo ni ukuvuga abakinnyi 4.

Visi Perezida  wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ushinzwe amarushanwa, Ruterana Ferdinand yatangarije Imvaho Nshya ko  nta kibazo cy’abakinnyi gihari cyane ko uyu mwaka hanabaye amarushanwa agera kuri 3.

Gusa avuga ko mu bagore ari ho bitagenze neza kuko abenshi ari abanyeshuri ko igihe cy’amarushanwa baba bari ku ishuri.

Ruterana avuga ko mu bahungu hari amakipe agera ku munani kandi afite amanota meza igisigaye ari ukureba uko hatoranywamo amakipe 4 azahagararira u Rwanda muri aya marushanwa mpuzamahanga akomeye. Mu bakobwa, Visi Perezida wa FRVB yavuze ko bafite amakipe abiri ko igisigaye ari ugushaka andi makipe abiri.

 Mu rwego rwo gutegura aba bakinnyi, Ruterana yavuze ko bari bategereje ko ikipe yari yaserukiye u Rwanda mu gikombe k’Isi mu Budage bagaruka hanyuma bakicarana n’abatoza bakareba uko batangira gutegura abazitabira aya marushanwa.

Ati: “Abakinnyi barimo gukora imyitozo ku giti cyabo ariko tugiye gushaka uko twabahuriza hamwe batangire bitegure kugira ngo igikombe k’Isi kizagere bameze neza.”

Imikino yo ku rwego rw’Isi  izabera  Rubavu izitabirwa n’amakipe 56 ni ukuvuga amakipe 28 mu bagabo na 28 mu bagore ubwo akaba ari abakinnyi 112.

Ntagengwa Olivier (ufite umupira) na Akumuntu Kavalo Patrick bagize imwe mu makipe azaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azaba muri Kanama 2019