Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yabonye itike Commonwealth Games 2018

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:52:31
Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse ubwo begukanaga umudali wa zahabu n'itike ya Commonwealth Games 2018

Ikipe y’u Rwanda mu bagore na Sierra Leone mu bagabo muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” ni zo zizahagararira Afurika mu mikino ihuza  ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza  “Commonwealth Games 2018”  izabera    mu mugi wa Gold Coast muri Australia tariki  04 kugeza 15 Mata 2018.

Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse ubwo begukanaga umudali wa zahabu n’itike ya Commonwealth Games 2018

Aya makipe yabonye itike nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere   mu mikino y’Afurika yo gushaka itike yabereye  Sierra Leone kuva tariki 27 kugeza 29 Ukwakira 2017.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino yose

Mu bagore hitabiriye ibihugu  5 ari byo, Sierra Leone, Secychelles, Mauritius, Nigeria n’u Rwanda. Aya makipe yakinnye hagati yayo maze ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse itsinda imikino yose.

Yatsinze Sierra Leone amaseti 2-0 (21-13 na 21-9), yatsinze Seychelles amaseti 2-0 (21-10 na 21-12), ikipe y’u Rwanda yatsinze kandi Mauritius  amaseti 2-0 (21-13 na 21-13) naho umukino wa nyuma mu majonjora, ikipe y’u Rwanda itsinda Nigeria amaseti 2-0 (21-8 na 21-11).

Muri ½, ikipe y’u Rwanda yongeye guhura na Seychelles iyitsinda amaseti 2-0 (21-10 na 21-13) maze ku mukino wa nyuma itsinda Nigeria amaseti 2-0 (21-13 na 201-18).

Mu bagabo, ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yegukanye igikombe itsinze Afurika y’Epfo  amaseti 2-0.

Imikino  ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games 2018” ni inshuro ya 21 igiye kuba akaba ari inshuro ya 3 u Rwanda ruzaba ruyitabiriye nyuma ya 2010 na 2014.

U Rwanda rwatumiwe mu mikino  6  irimo imikino ngororamubiri “Athletics”,  gusiganwa ku magare “Cycling”, Koga, iteramakofe, Table Tennis, Triathlon na  Beach Volleyball  izaba igiye gukinwa bwa mbere.

Mu minsi iri imbere akaba ari bwo hazatangazwa, imikino izaserukira u Rwanda  yiyongera kuri Beach Volleyball yamaze kubona itike.

 BUGINGO FIDELE

 

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.