Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore ni iya mbere muri Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 21-03-2019 saa 08:00:20
Ikipe y'u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte (iburyo) na Mutatsimpundu Denise niyo ya mbere muri Afurika

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika “CAVB” yashyize ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” ku mwanya wa mbere muri Afurika aho ifite amanota 1 110.

Ibi ni ibyagaragajwe ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na CAVB mu minsi ishize, aho rwatangiye gukurikizwa guhera tariki 01 Gashyantare 2019.

Iyi kipe y’igihugu y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denise kuri ubu utakibarizwa mu Rwanda ikaba aya manota (1 110) yaragiye iyakura mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira kuva muri 2015.

Muri aya marushanwa harimo ayo mu karere “Sub zonals” yabaye mu 2015 aho yagize amanota 40, ayo gushaka itike y’imikino ya “All African Games mu 2015” (105), kwitabira iyi mikino ya “All African Games mu 2015” (280), iy’ikiciro cya kabiri mpuzamigabane  “Continental Cup 2nd Round” yabaye mu 2015 (45).

Aha kandi harimo imikino ya nyuma mpuzamigabane “Continental CUP Final’ mu 2016 (360), gushaka itike ya CAN mu 2017 (60) ndetse no kwitabira CAN ya 2017 (220).

Kuri uru rutonde, u Rwanda rukurikirwa na Nigeria n’amanota 1030, Mozambique ya 3 na 720, Kenya ya 4 na 645, Sierra Leone na 625, Afurika y’Epfo na 610, Mauritius na 590, Misiri na 565, Maroc na 540 naho Algeria ni iya 10 n’amanota 355.

Iyi kipe y’igihugu ya Mutatsimpundu Denyse afatanyije na Nzayisenga Charlotte yatozwaga na Paul Bitok yakoze  amateka ubwo yatwaraga igikombe cy’Afurika  “African Beach Volleyball Cup of Nationals” nyuma y’uko itsinze Maroc ku mukino wa nyuma amaseti 2 kuri 1.

Nyuma y’iyi mikino y’Afurika yaberaga i Maputo muri Mozambique muri Gicurasi 2017 byaje guhesha iyi kipe y’igihugu itike y’imikino y’igikombe k’Isi yabereye i Vienne muri Autriche mu 2017.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte (iburyo) na Mutatsimpundu Denise niyo ya mbere muri Afurika

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.