Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda nta bwo yahiriwe mu mikino y’igikombe k’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 9, 2019

Tariki 28 Kamena kugeza 07 Nyakanga 2019, i Hamburg mu gihugu cy’u Budage habereye imikino y’igikombe k’Isi cy’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “The 2019 Beach Volleyball World Championships”, ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’abagore nta bwo babashije kurenga imikino y’amatsinda.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yari igizwe na Akumuntu Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier yari iherereye mu itsinda rya 11 “L”, hamwe n’ibihugu bikomeye, nta bwo yorohewe dore ko yaje gutsindwa imikino yose yabashije gukina uko ari 3.

Yatangiye itsindwa n’ikipe y’u Budage igizwe na Thole afatanyije na Wickler amaseti 2-0 (21-10 na 21-15), wabaye tariki 29 Kamena 2019. Itsindwa umukino wa kabiri n’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari igizwe na Bourne na Tr.Crabb amaseti 2-0 (21-13 na 21-9), wabaye tariki 01 Nyakanga 2019.

Iyi kipe y’u Rwanda ya mbere ku mugabane w’Afurika, yasoje imikino y’itsinda L, itsindwa n’ikipe ya Iran yari igizwe na Salemiinjehboroun afatanyije na Vakili amaseti 2-0 (21-10 na 21-11), wabaye tariki 01 Nyakanga 2019.

Ikipe y’u Rwanda yasoje iyi mikino y’itsinda “L”, ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota 3, inyuma ya Iran (3) n’amanota 4, USA ku mwanya wa 2 n’amanota 5 naho u Budage buza ku mwanya wa mbere n’amanota 6.

Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda y’abagore yari igizwe na Ndacyayisenga Charlotte afatanyije na Hakizimana Judith, yari mu itsinda rya kane (D), na yo yarangije nta mukino n’umwe itsinze.

Yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil yari igizwe na Ramos na Cavalcanti amaseti 2-0 (21-10 na 21-9), tariki 28 Kamena 2019. Itsindwa n’ikipe y’iguhugu ya Espagne igizwe na Fernández na Elsa amaseti 2-0 (21-5 na 21-14) wabaye tariki 30 Kamena 2019 ni mu gihe yaje gutsindwa n’u Budage igizwe na Bieneck na Schneider mu mukino usoza itsinda amaseti 2-0 (21-12 na 21-4), wabaye tariki 01 Nyakanga 2019.

Brazil ni yo yabaye iya mbere muri iri tsinda n’amanota 6, Espagne iba iya 2 n’amanota 5, u Budage buba ubwa 3 n’amanota 4, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota 3.

Muri iyi mikino y’igikombe k’Isi cya Beach Volleyball ya 2019, ikipe y’igihugu y’u Burusiya yari igizwe na Stoyanovskiy na Krasilnikov ni yo yegukanye umudari wa zahabu mu bagabo itsinze u Budage (Thole na Wickler) ku mukino wa nyuma   amaseti 2-1 (19-21, 21- 17na 15-11) naho Norvege (Mol na Sørum)    itwara umudari wa Bronze itsinze USA (Bourne na Tr. Crabb) amaseti 2-1 (19-21, 21-15 na 15-10).

Mu bagore, ikipe y’igihugu ya Canada igizwe na Pavan afatanyije na Humana Paredes ni yo yegukanye umudari wa zahabu itsinze ikipe ya USA igizwe na Klineman afatanyije na A. Ross ku mukino wa nyuma amaseti 2-0 (23-21 na 23-21) naho iya Australia (Clancy na Artacho) yegukanye umudari wa Bronze itsinze u Busuwisi (Betschart na Hüberli) amaseti 2-0 (21-18 na 22-20).

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier (ufite umupira) afatanyije na Akumuntu Kavalo Patrick nta bwo yabashije kurenga imikino y’amatsinda