Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yabaye iya 2 mu bagore iba iya 3

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 29-04-2019 saa 07:53:51
Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yabaye iya 2 mu bagore iba iya 3

Kuva tariki 21 kugeza 27 Mata 2018 muri Nigeria habereye imikino y’Afurika muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “African Nations Beach Volleyball Cup 2019” yari igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIVB Beach Volleyball World Championships 2019” .

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya Maroc yari igizwe na Abicha Mohammed afatanyije na Elgraoui Zouheir amaseti 2-0 (21-15 na 21-16).

Izi kipe zari zitwaye neza mu mikino ya ½ aho ikipe y’u Rwanda yari yasezereye Sierra Leone iyitsinze amaseti 2-1 (16-21, 21-12 na 15-13) naho ikipe ya Maroc isezerera Mozambique iyitsinze amaseti 2-0 (22-20 na 21-17).

Mu guhatanira umwanya wa 3, ikipe ya Mozambique yatsinze Sierra Leone amaseti 2-0 (21-17 na 21-15).

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya Misiri yari igizwe na Doaa Elghobashy afatanyije na Farida El Askalany batsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Mauritius amaseti 2-0 (21-15 na 21-16).

Ikipe ya Misiri yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Nigeria amaseti 2-0 (21-16 na 21-19) naho Mauritius isezerera ikipe y’u Rwanda ku maseti 2-1 (21-16, 20-22 na 23-21).

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benita yegukanye umwanya wa 3 itsinze Nigeria amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).

Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye muri rusange

Muri iyi mikino, ikipe y’u Rwanda mu bagabo yari mu itsinda D hamwe na Moroc, Algeria na Misiri naho iy’abagore yari mu itsinda B hamwe na Algeria na Niger.

Mu bagabo, iyi kipe yatangiye itsinda Misiri amaseti 2-1 (20-22, 21 -13 na 15-12), itsinda Maroc amaseti 2-0 (21-17 na 21-17) isoza itsinda Algeria amaseti 2-0 (21 -14 na 21-14). Muri ¼ yatsinze Afurika y’Epfo amaseti 2-0 (21-18 na 21-17).

Mu bagore, ikipe y’u Rwanda yatsinze Niger amaseti 2-0 (21-13 na 21-09) inatsinda Algeria amaseti 2-0 (21-11 na 21-19). Muri ¼ yasezereye Botswana iyitsinze amaseti 2-0 (21-09 na 21-10).

Amakipe 8 yabonye itike y’igikombe k’Isi

Mu kiciro cy’abagabo amakipe 4 yageze muri ½ yahise abona itike yo kuzaserukira Afurika mu gikombe k’Isi “FIVB Beach Volleyball World Championships 2019” kizabera i Hamburg mu Budage kuva tariki 28 Kamena kugeza 7 Nyakanga 2019. Aya ni Maroc, u Rwanda, Mozambique na Sierra Leone. Mu bagore amakipe azaserukira Afurika mu gikombe k’Isi ni Misiri, Mauritius, u Rwanda na Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda mu bagore (imbere) yegukanye umwanya wa 3 naho iy’abagabo (inyuma) yegukana umwanya wa 2

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo mu kibuga

Ikipe y’u Rwanda mu bagore ubwo bakinaga

Abakinnyi bari baserukiye u Rwanda bari kumwe n’umutoza Paul Bitok

Amakipe yaje mu myanya itatu ya mbere mu bagabo

Amakipe 3 ya mbere mu bagore

Abaserukiye u Rwanda ubwo bakirwaga bageze mu Rwanda

Abakinnyi n’umutoza nyuma yo kwakirwa

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.