Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Beach Volleyball: Hatoranyijwe abaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’urubyiruko

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 07-06-2018 saa 08:10:41
Perezida wa Komite Olempike, Amb Munyabagisha Valens aganira n'abakinnyi bari baje mu mikino y'amajonjora

Kuva tariki 18 kugeza 28 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Alger muri Algeria hazabera imikino y’Afurika mu rubyiruko “Youth African Games  2018”. Nk’uko bitagazwa na Komite Olempike y’u Rwanda, abakinnyi bazaserukira u Rwanda bari mu mikino 3 ari yo Karate, Beach Volleyball no gusiganwa ku maguru.

Perezida wa Komite Olempike, Amb Munyabagisha Valens aganira n’abakinnyi bari baje mu mikino y’amajonjora

Ejo hashize tariki 06 Kamena 2018 habaye igikorwa cyo kujonjora abana bashoboye mu kiciro cy’abahungu n’abakobwa mu mukino wa Volleyball yo ku mucaga “Beach Volleyball”. Iki gikorwa cyabereye ku kibuga gishya kiri kuri Sitade Amahoro.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens  avuga ko ubu bafashe gahunda y’uko  igihe  bazaba bakeneye abakinnyi baserukira igihugu mu marushanwa atandukanye bazajya bakoresha amarushanwa y’ijonjora kugira ngo abakinnyi batazajya birara bumva ko ari bo bagomba kugenda igihe cyose kuko  hari igihe  umukinnyi asigara kandi  yarazamuye urwego rwe.

Mudahinyuka Christophe usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ari nawe uzaba ari umutoza w’ikipe ya  Beach Volleyball yatangaje ko  aya marushanwa yari agamije kureba ko nta mwana wacikanwa kugira ngo  turebe urwego bafite nyuma tuzabahamagare mu mwiherero bitegure iyi mikino.

Abakinnyi  batoranyijwe

Mu kiciro cy’abakobwa  hari hitabiriye abakinnyi 8 batarengeje imyaka 18 muri aba hatoranyijwemo 4  aribo Munezero Valentine (IPRC Kigali), Musabyimana Penelope (St Joseph), Ingabire Hycentha (St Joseph) na Kayitesi Clementine (St Aloys). Aba bakazakora iyi myitozo nyuma hagatoranywa ikipe y’abakinnyi 2 ari nayo izerekeza muri Algeria.

Mu kiciro cy’abahungu hari hitabiriye abakinnyi 10 hatoranywamo 4 ari bo Kageruka Cedrick (Christ Roi), Masabo Bernard (Christ Roi), Ngabo Rwamuhizi Romeo (PSVF) na Ndahayo Dieu Est la (Don Bosco Gatenga)

Iyi mikino y’Afurika y’urubyiruko yaherukaga kuba muri 2014 aho yabereye Gaborone muri Botswana. Iyi mikino izatanga itike yo kwitabira imikino Olempike y’urubyiruko izabera Buenos Aires muri Argentine kuva tariki 06-18 Ukwakira 2018.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.