Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Beach Volleyball: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bajyanye intego yo kubona itike y’igikombe k’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 21-04-2019 saa 12:32:08
Iyi ni ikipe y’igihugu y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte (iburyo) afatanyije na Mukandayisenga Benitha (ibumoso)

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu bagabo n’abagore yitabiriye imikino y’Afurika “2019 CAVB Beach Volleyball Cup” izabera muri Nigeria kuva tariki 21-28 Mata 2019.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi muri Beach Volleyball “2019 FIVB Beach Volleyball WorldChampionships” izabera i Hamburg mu Budage kuva tariki 28 Kamena kugeza 7 Nyakanga 2019.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 4 (abagabo 2 n’abagore 2) bayobowe n’umutoza Paul Bitok bahagurutse i Kigali berekeza muri Nigeria mu rukerera rw’uyu munsi tariki 21 Mata 2019 bajyanye intego yo gushaka iyi tike y’igikombe k’Isi.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ntagengwa Olivier, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagabo, yatangaje ko bagize imyitozo myiza abona ko izabafasha kwitwara neza bakaba batahukana iyi tike.

Yagize ati : Twiteguye neza, imyitozo twari tumaze iminsi tuyikorera ku mucanga i Rubavu, twagize umwanya wo kwitoreza ku zuba ryinshi n’ubukonje bwa mugitondo rero twizeye ko bizadufasha kwitwara neza tukaba twaza mu myanya ya mbere ari na byo byaduhesha iyo tike.”

Nzayisenga Charlotte, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore nawe atangaza ko na bo intego ni imwe, ni iyo kwisubiza igikombe k’iri rushanwa mu 2017 bikanabaha iyi tike y’igikombe k’Isi.

Ati: “Imyitozo yagenze neza, ibyo umutoza yari afite yarabiduhaye igisigaye ni ukubigaragaza. Twiteguye kwitanga tugakoresha imbaraga dufite, tukarwana ku gikombe twatwaye.”

Yungamo ati “Mfite ikizere cy’uko tuzabigeraho ku bunararibonye mfite mfatanyije na mugenzi wange nubwo aribwo bwa mbere agiye gukina irushanwa ry’abakuru atagize ubwoba byose birashoboka.”

 

Mu mikino y’Afurika iheruka kubera i Maputo muri Mozambique muri Gicurasi 2017, Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse batwaye igikombe batsinze Maroc ku mukino wa nyuma amaseti 2-1 (12-21, 21-19 na 15-13).

Iyi kipe y’igihugu yabonye itike y’imikino y’igikombe k’Isi “2017 FIVB Beach Volleyball World Championships” yabereye i Vienne muri Autriche kuva tariki 28 Nyakanga kugeza 06 Kanama mu 2017.

Kuri ubu, ikipe y’igihugu y’abagore iri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gihe iy’abagabo iri ku mwanya 5.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje muri Nigeria

Iyi kipe y’igihugu y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mukandayisenga Benitha. Mu bagabo ni Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick. Bajyanye n’umutoza Paul Bitok ndetse na Kubwimana Gertrude usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri FRVB.

Iyi ni ikipe y’igihugu y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte (iburyo) afatanyije na Mukandayisenga Benitha (ibumoso)

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.