Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Beach Handball: Police HBC irakina na UR Huye muri ½ cy’irangiza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-10-2021 saa 21:30:00
Police HBC ifite igikombe giheruka irakina na UR Huye muri 1/2 cy'irangiza

Abagore

UR Nyarugenge-UR Gikondo (09h00)

UR Rukara-UR Huye (09h00)

Abagabo

Police HBC-UR  Huye (9h30)

UR Rukara- UR Nyagatare (09h30)

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Ukwakira 2021  ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu hatangiye irushanwa  ry’umukino wa Handball ikinirwa ku  mucanga “Beach Handball 2021” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda  mu bagabo n’abagore, kuri iki Cyumweru taliki 10 Ukwakira 2021 harakinwa imikino ya ½ ndetse n’imikino ya nyuma. Imikino ya ½ iteganyijwe mu bagore, ikipe ya  UR Nyarugenge irakina na UR Gikondo naho UR Rukara ikine na UR Huye.

Mu bagabo, ikipe ya Police HBC ifite igikombe giheruka irakina na UR Huye naho ikipe ya  UR Rukara ikine na UR Nyagatare.  Ikipe zegukana intsinzi ni zo zigera ku mukino wa nyuma kugira ngo zihatanire igikombe.

Uko imikino yagenze mu majonjora

Mu bagabo, mu itsinda A,  UR Nyagatare  yatsinze UR Rusizi amanota 2-1, Police HBC itsinda  UR CAVM amanota  2-0, UR Nyagatare  itsinda UR CAVM  amanota 2-0,  Police 2-0 UR Nyarugenge, UR CAVM 0-2 UR Rusizi, UR Nyarugenge 1-2 UR Nyagatare, UR Rusizi 0-2 Police HBC, UR CAVM 0-2 UR Nyarugenge, Police 2-0 UR Nyagatare na UR Nyarugenge 0-2 UR Rusizi.

Muri iri tsinda, Police HBC yazamutse ari iya mbere ikurikiwe na UR Nyagatare.

Mu itsinda B, UR Rukara 2-0 UR Gikondo, UR Remera 2-1 UR Rwamagana, UR Gikondo 0-2 UR Remera, UR Rwamagana 1-2 UR Huye, UR Remera 1-2 UR Rukara, UR Huye 2-0 UR Gikondo, UR Rukara 2-0 UR Rwamagana, UR Remera 0-2 UR Huye, UR Rwamagana 2-1 UR Gikondo na UR Rukara 2-0 UR Huye.

Ikipe ya UR Rukara yazamutse iyoboye itsinda ikurikiwe na UR Huye.

Mu bagore, mu itsinda A, UR Huye 0-2 UR Nyarugenge, UR Huye 2-1 UR Rwamagana, UR Nyarugenge UR 2-0 Rusizi na UR Rwamagana  0-2 UR Nyarugenge. UR Nyarugenge yazamutse ari iya mbere ikurikiwe na UR Huye.

Mu itsinda B,  UR Gikondo 0-2 UR Rukara, UR Remera 0-2 UR Nyagatare, UR Gikondo 2-0 UR Remera, UR Rukara 2-1 UR Nyagatare, UR Rukara 2-0 UR Remera na UR Nyagatare  2-1 UR Gikondo. Ikipe ya UR Rukara yazamutse ari iya mbere ikurikiwe na UR Gikondo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier atangiza irushanwa ku mugaragaro

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.