Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Beach Handball: Ikipe ya Police HBC yisubije igikombe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-10-2021 saa 08:30:00
Police HBC nyuma yo gushyikirizwa igikombe cy'irushanwa rya Beach Handball 2021

Abagabo

Police HBC 2-0 UR Rukara

Abagore

UR Rukara 2-0 UR Nyarugenge

Taliki 09 na 10 Ukwakira 2021 mu Karere ka Rubavu habereye irushanwa  ry’umukino wa Handball ikinirwa ku  mucanga “Beach Handball 2021” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”.

Ikipe ya Police HBC mu bagabo  yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya UR Rukara amanota 2-0. Iyi kipe ikaba yari yegukanye igikombe  ubwo giheruka muri 2019.

Muri iki cyiciro, Police HBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri ½  ikipe ya UR Huye iyitsinze amanota 2-0 naho UR Rukara isezerera ikipe ya UR Nyagatare ku manota 2-0.

Mu bagore, ikipe ya UR Rukara ni yo yegukanye igikombe itsinze UR Nyarugenge amanota 2-0. Ikipe ya UR Rukara yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri ½ ikipe ya UR Huye ku manota 2-0 naho  UR Nyarugenge isezerera UR Gikondo ku manota 2-0.

Ikipe ya UR Rukara yegukanye igikombe mu bagore

Mu cyiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya Volcanic Warriors  yatsinze Abambarangwe  amanota 2-1.

Umutoza wa Police HBC, IP Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire nta mikino iba kubera COVID-19  bishimiye kuba imikino yagarutse  ndetse bakaba batwaye igikombe.

Umutoza wa Police HBC, IP Ntabanganyimana Antoine

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe menshi kandi meza  ko yose yari afite ubushake bwo gutsinda.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18 arimo 10  y’abagabo n’andi 8  y’abagore.  Uretse Police HBC andi makipe 17 yose ni aya za Kaminuza.

Kwizera Jean Pierre ushinzwe Siporo muri UR Nyarugenge akaba  n’umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’imikino  muri za Kaminuza yatangaje ko  siporo muri Kaminuza y’u Rwanda irimo kugenda ihinduka  kubera ubuyobozi  ndetse ko bafite icyizere ko mu minsi iri imbere siporo igiye kongera kuzamura urwego.

Agaruka ku makipe  yaje ahagarariye yavuze ko ikipe ya UR Nyarugenge mu bakobwa yegukanye umwanya wa kabiri naho iy’abagabo ikaviramo mu majonjora.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Utabarutse Théogène yashimiye abagize uruhare bose  kugira ngo iri rushanwa rishobore kuba.  Yakomeje avuga ko bishimira ko iri rushanwa ryitabirirwe n’amakipe menshi cyane amakipe ya Kaminuza.

Perezida wa FERWAHAND, Utabarutse Théogène

Ati : “Za Kaminuza  zifite ibikenerwa byose, niba zongeye  kwitabira dufite icyizere ko siporo yacu yaba igiye gutera imbere.”

Utabarutse avuga ko uyu mukino wa Beach Handball uhuza abantu benshi ubu bakaba barimo kureba uko  iri rushanwa barishyira ku rwego mpuzamahanga kuko  no mu mikino Olempike ubu ukinwa.

Ati : “Tugiye gushaka uburyo twagira amarushanwa menshi ndetse n’abakinnyi bakina uyu mukino gusa.”

Perezida wa FERWAHAND yashimiye Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda, Akarere ka Rubavu n’abandi bafatanyabikorwa  ku ruhare rwabo kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Butoyi Jean yavuze ko bishimiye kuba iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe menshi ya za Kaminuza kuko muri gahunda bihaye nka Komite Olempike muri manda y’imyaka 4 ari ugushyira imbaraga mu mikino yo mu mashuri na za  Kaminuza kuko ari ho abakinnyi benshi bakiri bato bazamukira.

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Butoyi Jean

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga muri 2019, mu  bagabo, ikipe ya Police HBC ni yo yegukanye  igikombe  itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya ES Kigoma amanota 2-0  naho mu bagore, Kiziguro yegukanye igikombe  yatsinze UR Remera 2-0.

Amafoto

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.