Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

BDF yafashe ingamba zo gufasha abo yishingira kwirinda ibihombo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 04-02-2019 saa 06:50:40
Kanyambo Jeanette ushinzwe inkunga muri BDF iburyo hamwe na Mugwaneza Carine ushinzwe iyamamazabikorwa basobanura ibigenderwaho mu gutoranya imishinga (Foto Sezibera)

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ba rwiyemezamirimo batanga imishinga ikoze neza igatoranywa, igahabwa inguzanyo mu mabanki n’ingwate itangwa n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (BDF) ariko ikaza guhomba kubera kudakurikiranirwa hafi n’ababishinzwe.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’icyo kigega buravuga ko hari ingufu zigiye kongerwa mu buryo abishingiwe na BDF bakurikiranwa kugira ngo ibyo bihombo bikumirwe.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Bulindi Innocent, avuga ko hari inzira ubuyobozi bw’icyo kigega bunyuramo mu kwegera abaturage bafite imishinga yatoranyijwe. Avuga ko ubusanzwe bakorana n’abafatanyabikorwa begereye abo baturage harimo kuba BDF ikorana na SACCO kandi zikaba ziherereye mu gihugu hose.

Agira ati: “Dutanga amafaranga kuri izo Sacco na zo zikabasha kuyageza kuri uwo muturage, birumvikana ko haba hatari uguhura cyane n’uwo muturage ariko mu masezerano tugirana na Sacco hari ingingo ivuga ko bagomba kubitumenyesha niba babona ko uwo muturage atangiye guhura n’imbogamizi tukajyanayo nk’itsinda.

Uriya mukiriya aba ari uwa Sacco, aba ari uwa banki ariko natwe biba ari ngombwa ko tujya kumugira inama tugakorana nk’itsinda. Akenshi usanga iyo umuntu afashe amafaranga mu kigo agatangira guhomba azimya terefone tukamubura ariko hanakenewe kugira inama bene uwo muntu. Niba warafashe inguzanyo, ugahabwa ingwate nyuma ukabona bitagenda neza, ni ngombwa ko utugana tukakugira inama ariko benshi bahita bafunga terefone zabo”.

Kanyambo Jeanette ushinzwe inkunga muri BDF avuga ko bagirana amasezerano n’inzego z’uturere hamwe n’amabanki (SACCO) zikagira uruhare mu gukurikirana abakoze imishinga myiza iterwa inkunga na BDF.

Mugwaneza Carine ushinzwe iyamamazabikorwa muri BDF ashimangira ko ubusanzwe iyo umuntu afite umushinga wahawe inguzanyo aba ari umukiriya wa banki ari yo iza ku isonga mu kumukurikirana gusa bitabujije ko na BDF igaragaza uruhare rwayo mu gutanga ubufasha ku wahuye n’imbogamizi.

Kanyambo Jeanette ushinzwe inkunga muri BDF iburyo hamwe na Mugwaneza Carine ushinzwe iyamamazabikorwa basobanura ibigenderwaho mu gutoranya imishinga (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.