Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Bayisenge yagiye gukina mu ikipe ya SAIF SC muri Bangladesh

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 24-01-2019 saa 13:59:05
Bayisenge Emery  werekeje mu ikipe ya SAIF SC muri Bangladesh

Bayisenge Emery usanzwe ari myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi” akaba yari amaze iminsi nta kipe afite, kuwa 23 Mutarama 2019 ni bwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza Dhaka muri Bangladesh aho yagiye gukinira ikipe ya SAIF SC yo mu kiciro cya mbere muri iki gihugu.

Uyu myugariro ufite imyaka 25 y’amavuko muri Kamena 2018 yari yasinyiye ikipe ya USM Alger muri Algeria kuyikinira imyaka 3 ariko birangira adakinishijwe ari na bwo yatangiraga gushaka indi kipe aho n’ikipe ya APR FC yamwifuje.

Iyi kipe ya AIF SC Bayisenge yerekejemo itozwa na Johnathan McKinstry wigeze gutoza ikipe y’u Rwanda “Amavubi” kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016. Uyu mutoza akaba yaratangiye gutoza iyi kipe mu Gushyingo 2018. Ubu iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 2.

Biravugwa ko Bayisenge yamaze kumvikana n’iyi kipe ko azayikinira imyaka 2 akazajya ahembwa ibihumbi 10 by’amadorari ku kwezi ni ukuvuga asaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu masezerano ye kandi harimo ko ikipe izamwifuza aya masezerano atangiye igomba kuzishyura ibihumbi 50 by’amadorari y’Amerika ni ukuvuga agera kuri miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bayisenge yazamukiye mu ishuri ry’umupira rya FERWAFA akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 muri CAN 2011 ndetse n’igikombe k’Isi. Nyuma yakiniye Isonga FC ajya muri APR FC (2012-2016) akinira KAC Kénitra (2016-2017) ayivamo ajya muri JS Massira (2018) zombi zo muri Maroc ari ho yavuye yerekeza muri USM Alger.

Bayisenge Emery  werekeje mu ikipe ya SAIF SC muri Bangladesh

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.