Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Basketball: Umutoza Mwiseneza yemeza ko urwego rw’imikinire rumaze kuzamuka

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 15, 2018

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball mu bagabo, bakomeje umwiherero bitegura imikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 Qualifiers” izabera muri Nigeria kuva tariki 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Basketball bakomeje umwiherero bitegura imikino y’amajonjora y’igikombe k’Isi izabera muri Nigeria

Umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu, Mwiseneza Maxime aremeza ko mu gihe amaranye n’abakinnyi asanga urwego rwabo rw’imikinire rwarazamutse  nyuma y’uko yari yatangiranye abakinnyi 23 bakina imbere mu gihugu kuri ubu akaba asigaranye 16.

Yagize ati Urwego rwabo rumaze kuzamuka ni nayo mpamvu turimo gutegura imikino ya gicuti ku buryo dushobora kubona noneho urwego rwa nyarwo abakinnyi bariho”.

Mwiseneza avuga ko imyiteguro irimo kugenda neza bityo ko na bo biteguye kwerekeza muri Nigeria bafite ikizere cy’uko bashobora kuzitwara neza kandi birashoboka. Ati Turashaka gutsinda kandi nizera ko bishoboka cyane kuko ik’ingenzi ni ukuba umuntu muri we yumva ko bishoboka”.

Kuri ubu abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu Rwanda. Aba barimo Manzi Dan wiga akanakinira University of Texas Real Grande Valley yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2018, akaba yarahasanze Kevin Ndahiro, we umaze iminsi akorana n’iyi kipe y’igihugu.

Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe k’Isi, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya kabiri “B” hamwe na Nigeria, Mali na Uganda. Izatangira ikina na Mali tariki 29 Kamena 2018, ikurikizeho Nigeria tariki 30 Kamena 2018 naho izasoze ihura na Uganda tariki 01 Nyakanga 2018.