Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Basketball: Umuhoza afite intego yo gukomeza kwitwara neza mu ikipe ye nshya

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 14-11-2018 saa 16:30:04
Umuhoza Akimana Martine ufite intego yo gukomeza kwitwara neza muri IPRC Huye BBC

Umuhoza Martine Akimana “Kavende”, ni umukinnyi mushya w’ikipe ya IPRC-Huye BBC y’abagore, witezweho kuzayigeza kuri byinshi, muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Uyu mukinnyi wari usanzwe akinira APR BBC, yerekeje muri IPRC-Huye BBC, avuga ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe, ariko ushobora kongerwa.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umuhoza Martine Akimana, wageze muri APR BBC mu 2017, avuye muri UR Huye BBC aho yari amaze imyaka 3 (2014), yatangaje ko intego afite ari iyo kurushaho kwitwara neza ndetse yiteguye gukorana neza nabo asanze kugira ngo ikipe itere imbere.

Yagize ati “Intego yange ni ugukomeza gukina neza, kandi nabo nsanze nkagerageza gushyira hamwe na bo kugira ngo turusheho gutera imbere.”

Yagaragaje ko impamvu yatumye ajya gukinira IPRC-Huye BBC, byatewe n’uko yahinduye ishuri, bityo akabona ko atabasha gukomeza gukina muri APR BBC nta myitozo akoramo.

Umuhoza Akimana Martine ufite intego yo gukomeza kwitwara neza muri IPRC Huye BBC

Ati “Nari nsanzwe niga muri Kaminuza y’Ubucuruzi n’Amabanki (CBE), ubu batwimuriye i Huye (UR Huye), rero ni yo mpamvu nahinduye, kuko sinakinana n’ikipe (APR BBC), ntakorana nayo imyitozo.”

Umuhoza Martine Akimana ugeze mu mwaka wa 3 w’Icungamari (Finance), mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018, yafashije APR BBC gusoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Yabashije gutwarana nayo ibikombe bibiri byo kwibuka haba iry’imbere mu gihugu ndetse n’iriri mpuzamahanga, anakina umukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’abagore “International Women Day Tournament 2018” ndetse na “Playoffs 2018”.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.