Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Basketball: U Rwanda rwohereje abakinnyi 2 mu mwiherero uzabera muri Senegal

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 28, 2019

Ineza Sifa Joyeuse na Shabakuru David ni bo bakinnyi babiri bohererejwe ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” mu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka “Basketball Without Borders Africa Camp 2019” izabera i Dakar muri Senegal kuva tariki 28 kugeza 31 Nyakanga 2019.

Aba bakinnyi bombi bahagurutse i Kigali ejo hashize tariki 26 Nyakanga 2019 (3h00) berekeza i Dakar muri Senegal, bikaba biteganyijwe ko bahagera saa kenda n’iminota 15 ari zo saa kumi n’imwe zo mu Rwanda (17h00).

Uyu mwiherero wa Basketball idafite umupaka wateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA), uzitabirwa n’abakinnyi 60 batarengeje imyaka 17, baturutse mu bihugu 29 byo ku mugabane w’Afurika.

Uyu mwiherero ukaba uzitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakina muri NBA ndetse na bamwe mu bafite amazina akomeye muri Basketball y’Afurika. Aba barimo umunya Cameroun Joel Embiid ukinira Philadelphia Sixers Star, Chris Bosh wahoze ukinira Miami Heat All-Star, umunyabigwi Dikembe Mutombo, Malcolm Brogdon, ukinira Indiana Pacers, Luol Deng na Gorgui Dieng  bombi bakinira Minnesota Timberwolves.

Aba kandi barimo Ed Davis ukinira Utah Jazz, umunya Cameroun Luc Mbah a Moute ukinira Los Angeles Clippers cyangwa umunya Senegal Tacko Fall, ukinira ikipe ya Boston Celtics.

Mu bazitabira uyu mwiherero ku rwego rw’abatoza barimo; Doc Rivers (Clippers), Kenny Atkinson (Brooklyn) na David Fizdale (New York), bakazafatanya n’abandi batandukanye bayobowe na  Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors.

Muri uyu mwiherero nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka, aba bana bahabwa imyitozo inyuranye, isuzuma ku bijyanye no gutera umupira mu nkangara, amahugurwa ku buzima, imiyoborere n’itumanaho.

Mutokambali Moise ushinzwe iterambere ry’umukino wa Basketball muri FERWABA, yatangarije Imvaho Nshya ko uyu mwiherero aba ari umwanya mwiza kuri aba bana wo kugira ubunararibonye no kugira icyo bigira ku bakinnyi, batoza b’inzobere bazahurira muri uyu mukino cyane abakinnyi benshi baba baragiye banyura mu mwiherero nk’uyu nguyu.

Sifa Ineza Joyeuse asanzwe akinira ikipe y’igihugu nkuru na The Hoops mu gihe Shabakuru David usanzwe ukinira ikipe y’ikigo ya LDK ndetse ari mu bari gutegurirwa kuzakinira ikipe y’igihugu y’abato mu gihe kiri imbere.

Mu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka uheruka, u Rwanda rwari rwaserukiwe n’abakinnyi babiri ari bo; Kazeneza Emile Galois na Nkundwa Thierry ukaba warabereye muri Afurika y’Epfo kuva tariki 2-5 Kanama 2017.

Sifa Ineza Joyeuse ukinira ikipe y’igihugu nkuru witabiriye umwiherero Nyafurika wa Basketball itagira umupaka muri Senegal