Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Basketball:  U Rwanda  rwemerewe kwakira imikino y’Afurika muri 2021

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 24, 2019

Tariki 22 Kamena 2019 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Afurika “FIBA-Afrique” ryemereye igihugu cy’u Rwanda gutegura no kwakira irushanwa ry’Afurika ry’amakipe y’ibihugu muri 2021 “AfroBasket 2021”.

Iyi mikino mu busanzwe  byari bimenyerewe ko ibera mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyarugu  ni inshuro ya mbere izaba ibereye mu Rwanda ndetse akaba ari inshuro ya gatatu izaba ibereye muri Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’iyabereye muri Somalia mu 1981 ndetse n’iyabereye muri Kenya mu 1993.

Impamvu iyi mikino idakunze kubera mu bihugu byinshi ni ikibazo k’ibikorwa remezo cyane cyane inzu yo gukiniramo igezweho. Igihugu cy’u Rwanda rero gihawe kwakira iri rushanwa mu gihe mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga 2019  i Remera iruhande rwa Sitade Amahoro hazaba huzuye inzu y’imikino “Kigali Arena” ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

Iyi “Kigali Arena” ikaba iri  ku rwego rwo kwakira imikino nk’iyi mpuzamahanga. Ubusanzwe mu Rwanda haberaga imikino y’Afurika mu byiciro by’Abato  aho imikino yaberaga kuri Sitade Nto Amahoro i Remera.

Irushanwa rikomeye u Rwanda rwaherukaga kwakira mu mukino wa Basketball ni irihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo “FIBA Africa Basketball Club Championship”. Muri 2009 iri rushanwa ryabereye i Kigali  ryegukanwe n’ikipe ya Primeiro de Agosto yakurikiwe na Petro Atlético zombi zo muri Angola naho ku mwanya wa 3 haza APR BBC yari ihagarariye u Rwanda.

Ni umwanya mwiza wo gutegura ikipe y’igihugu

Kuba u Rwanda ruzakira iri rushanwa ry’Afurika  bigomba guha akazi kenshi ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ko gutangira gutegura ikipe y’u Rwanda kugira ngo izitware neza.

Iyi izaba ari inshuro ya 6 u Rwanda rukinnye imikino y’Afurika “AfroBasket” kuko ikipe y’u Rwanda yitabiriye bwa mbere muri 2007 muri Angola  isoreza ku mwanya wa 12 mu makipe 16.

Muri 2009 iyi kipe y’u Rwanda yongeye kwitabira  iyi mikino ubwo yaberaga muri Libya maze isoreza ku mwanya wa 9. Muri 2011 nabwo ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino yari yabereye muri Madagascar isoreza ku mwanya wa 12.

Ubwo iyi mikino y’Afurika yaberaga muri Cote d’Ivoire muri 2013, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 10. Muri 2015, ikipe y’u Rwanda ntabwo yabashije kubona itike nyuma muri 2017 ari nabwo iri rushanwa riheruka aho ryabereye muri Senegal na Tunizia, ikipe y’u Rwanda  yasoreje ku mwanya wa 10.

Ubusanzwe iyi mikino y’Afurika “AfroBasket”  yajyaga iba mu  myaka 2 ariko kuri ubu izajya iba mu myaka 4 ni yo mpamvu yaherukaga muri 2017 ikaba izongera muri 2021. Gusa hagati muri iyi myaka 4 hazajya haba irushanwa  Rya “AfroCAN”.

Inzu y’imikino ya Kigali Arena izaberamo Afrobasket 2021