Basketball: U Rwanda rwegukanye umwanya wa 5 mu gikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 16, 2019

Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 muri Basketball yegukanye umwanya wa 5 mu mikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA U-16 African Championship 2019” yaberaga i Praia muri Cape Verde kuva tariki 05 kugeza 14 Nyakanga 2019.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu ngimbi yabaga ku nshuro ya 6 ikitabirwa n’ibihugu 10, iyi kipe y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya wa 5 nyuma y’uko yitwaye neza itsinda Tunisia ku manota 78 kuri 53.

Muri uyu mukino wo guhatanira umwanya wa 5, ikipe y’u Rwanda yagaragaje urwego rwo hejuru yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 17-08, itsindwa agace ka kabiri 11-10, itsinda agace ka 3 kuri 19-14 ndetse itsinda aka nyuma (4) kuri 32-20.

Mu mikino y’igikombe cy’Afurika yaherukaga “FIBA U-16 African Championship 2017” kubera muri Mauritius kuva tariki 13-22 Nyakanga 2017, ikipe y’igihugu U-16 yegukanye umwanya wa 6 mu bihugu 8 byari byitabiriye.

UKO IKIPE Y’U RWANDA U-16 YITWAYE MURI IYI MIKINO

Iyi kipe y’u Rwanda U-16 yari mu itsinda rya kabiri (B), hamwe n’ibihugu birimo; Cote d’Ivoire, Mali, Gunea na Tunisia. Yatangiye neza itsinda Cote d’Ivoire amanota 62 kuri 60. Yaje gutsindwa imikino itatu yakurikiyeho irimo Guinea ku manota 63 kuri 47, uwa Mali ku manota 70-40 ndetse n’uwa Tunisia wari uwa nyuma w’itsinda ku manota 88-75.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 4 muri iri tsinda n’amanota 5, inyuma ya Tunisia ya 3 n’amanota 6, Guinea ya 2 n’amanota 7 naho Mali ni yo yari iyoboye itsinda n’amanota 8. Cote d’Ivoire ni yo yabaye iya nyuma (4) n’amanota 4.

Nyuma yo gusoreza ku mwanya wa 4, ikipe y’u Rwanda ibarizwa ku mwanya wa 53 mu rwego rw’Isi,  byayihaye itike ya ¼ kirangiza maze ihura na Misiri yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya mbere (A), ihita isezererwa itsinzwe amanota 78 kuri 51.

Iyi kipe y’u Rwanda yari yajyanye intego yo gutwara igikombe, imaze gusezerwa muri ¼ yaje gutangira urugendo rwo guhatanira imyanya kuva ku wa 5 kugeza 8. Ku ikubitiro yahise itsinda Angola ku manota 72 kuri 70. Ni mu gihe yasoje iyi mikino y’igikombe cy’Afurika yigaranzura Tunisia bari bahuye mu matsinda iyitsinda amanota 78 kuri 53, ihita itwara umwanya wa 5.

Ikipe y’igihugu ya Misiri ni yo yegukanye iki gikombe cy’Afurika mu 2019, ku nshuro ya 4, itsinze Mali ku mukino wa nyuma amanota 66 kuri 57. Nigeria yegukanye umwanya wa 3 itsinze Guinea ku manota 54 kuri 53.

Misiri yabaye iya mbere ndetse na Mali yabaye iya kabiri muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe k’Isi mu batarengeje imyaka 17 “FIBA U17 Basketball World Cup”, izaba mu mwaka utaha wa 2020.

Mu gusoza iyi mikino hatowe abakinnyi 5 beza bahize abandi bayobowe na Moamen Abouzeid (Misiri), wanabaye umwiza w’iri rushanwa (MVP), Youssouf Sangare (Mali), Ibrahima Diallo (Guinea), Farouk Isah (Nigeria) na Abdullah Ahmed (Misiri).

Uko amakipe yakurikiranye muri rusange, Misiri yabaye iya mbere, ikurikirwa na Mali, Nigeria (3),  Guinea  (4), Rwanda (5), Tunisia (6),  Angola (7), Cape Verde (8) Cote D’ivoire (9) naho Algeria ni iya nyuma (10).

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 yegukanye umwanya wa 5 mu mikino y’igikombe cy’Afurika

 

Abakinnyi 5 bitwaye neza uhereye ibumoso, Abdullah Ahmed (Misiri),Youssouf Sangare (Mali), Moamen Abouzeid (Misiri), Farouk Isah (Nigeria )  na  Ibrahima Diallo (Guinea)

Misiri nyuma yo gushyikirizwa igikombe