Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Basketball: U Rwanda rurahura na Mali muri ¼ mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 1, 2019

Tariki 01-08-2019

Tanzania-Misiri (Amahoro-14h45)

Rwanda-Mali (Amahoro-17h00)

Uganda-Mozambique (Amahoro-19h15)

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2019 harakinwa imikino ya ¼ k’irangiza cy’amarushanwa y’igikombe cy’Afurika muri Basketball mu kiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 “FIBA U-16 Women’s African Championship 2019”, kiri kubera mu Rwanda kuva tariki 28 Nyakanga 2019.

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 irahura n’ikipe ya Mali,umukino ubere kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Ni umukino  ukomereye ikipe y’u Rwanda dore ko igiye guhura na Mali y’ubukombe muri iri rushanwa kuko ari yo imaze kwiharira ibikombe 5 bimaze gukinirwa kuva ryabaho mu 1998.

Ikipe y’u Rwanda yari iri  mu itsinda “A” ntabwo yahiriwe muri iyi mikino kuko yaje gutsindwa imikino yayo yose uko ari 3 yakinnye.

Yatangiye itsindwa na Tanzania amanota 42 kuri 36, itsindwa na Angola mu mukino wa 2 ku manota 68 kuri 49 ndetse izosa imikino y’itsinda itsindwa na Mozambique ku manota 62 kuri 37.

Ibi byatumye isoza imikino y’iri tsinda iri ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota 3, inyuma ya Tanzania ya 3  n’amanota 4, Mozambique ya 2  n’amanota 5  ndetse na Angola yabaye iya mbere n’amanota 6.

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Mali yitwaye neza itsinda imikino ibiri yakinnye mu itsinda rya kabiri “B” yari iherereyemo. Yatangiye itsinda Uganda ku manota 108 kuri 32 ndetse itsinda na Misiri ku manota 88 kuri 59.

Ikipe y’igihugu ya Mali ihabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe k’iri rushanwa yatwaye mu 2017 yasoje imikino y’itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota 4, ikurikirwa na Misiri n’amanota 3 naho Uganda iba iya nyuma (3) n’amanota 2.

Muri iri tsinda harimo n’ikipe y’Afurika y’Epfo ariko ntabwo yabashije kwitabira bituma ikipe ya Angola  yabaye iya mbere muri itsinda A  ihita ikomeza muri ½.

Mu yindi mikino ya ¼ iteganyijwe, Tanzania irakina na Misiri (14h45) naho Uganda ikine na Mozambique (19h15). Iyi mikino yose irabera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera.

Muri ½ , ikipe Angola izahura n’iza gukomeza hagati ya Tanzania na Misiri naho iza gukomeza hagati ya Mali n’u Rwanda  izahure n’iza gukomeza hagati ya Uganda na Mozambique.

Muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka mu 2017, Mali yegukanye igikombe itsinze Angola ku mukino wa nyuma ku manota 68 kuri 29. Ikipe ebyiri zizaba iza mbere muri iyi mikino y’Afurika 2019  zizabona itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe k’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Romania mu 2020.

Ikipe y’u Rwanda U-16 irahura na Mali muri ¼ k’imikino y’Afurika