Basketball: U Rwanda nta bwo rwitwaye neza mu mikino y’Akarere ka 5

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 3, 2019

Kuva tariki 26 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2019, i Kampala muri Uganda habereye imikino y’Akarere ka 5 muri Basketball “FIBA Africa Zone 5”, ikipe y’u Rwanda nkuru mu kiciro cy’abagabo no mu bagore zombi zikaba zasoreje ku mwanya wa 4.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 mu kiciro cy’abagabo yitabiriwe n’amakipe 5; Kenya ni yo yabaye iya mbere n’amanota 7, ikaba iyanganya na Misiri yabaye iya kabiri, Uganda iba iya 3 n’amanota 6 iyanganya n’u Rwanda (4) naho Tanzania iba iya nyuma (5) n’amanota 4.

Mu bagore; ahari hitabiriye amakipe y’ibihugu bigera kuri 4, Misiri ni yo yasoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, ikurikirwa na Uganda n’amanota 5, Kenya ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota 3.

Nyuma y’iyi mikino y’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bagabo n’abagore ntayabashije kubona itike y’imikino y’Afurika izaba muri uyu mwaka w’imikino wa 2019.

Kenya yabaye iya mbere muri iyi mikino y’Akarere ka 5 mu kiciro cy’abagabo, yahise ibona itike y’imikino y’Afurika “AFROCAN 2019”, izabera muri Mali muri Nyakanga 2019. Misiri ya kabiri na yo yabonye itike yo kuzayitabira ku butumire.

Ku rundi ruhande, Misiri yabaye iya mbere mu bagore, yabonye itike yo kuzahagararira Akarere ka 5 mu mikino y’Afurika “Afrobasket 2019”, izabera muri Senegal kuva tariki 08-17 Kanama 2019.

UKO IKIPE Y’U RWANDA YITWAYE

Mu bagabo, ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Misiri amanota 68-59  umukino wabaye tariki 26 Kamena 2019. Yatsinze Tanzania amanota 97-43, wabaye tariki 27 Kamena 2019.

Yongeye gutsinda Kenya amanota 85-66, ukaba wabaye tariki 30 Kamena 2019.  Iyi kipe yaje gutsindwa na Uganda ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa amanota 77-71, wabaye tariki 01 Nyakanga 2019.

Mu bagore; ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Uganda amanota 62-53, umukino wabaye tariki 26 Kamena 2019. Yatsinzwe na Kenya amanota 92-80, wabaye tariki 27 Kamena 2019. Yaje kongera gutsindwa na Misiri amanota 64-56, wabaye tariki 29 Kamena 2019.

Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora iri ku mwanya wa nyuma (4) yaje guhura na Misiri yari yabaye iya mbere maze itsindwa amanota 78-73, wabaye tariki 30 Kamena 2019.

Mu guhatanira umwanya wa 3, ikipe y’u Rwanda yaherukaga gukina imikino mpuzamahanga mu 2013, yaje kongera gutsindwa na Uganda amanota 68-54, wabaye tariki 01 Nyakanga 2019.

Mu bindi bihembo byatanzwe mu bagabo; Brandon Davies ukinira Uganda yabaye umukinnyi warushije bagenzi be gufata imipira yatewe ku nkangara ikagaruka (Best Rebounder), Baraka Anthumani (Tanzania) aba uwatsinze neza, Tyler Ongwae (Kenya), aba umukinnyi mwiza w’irushanwa ( MVP) naho Tanzania iba ikipe yagaragaje ubworoherane mu kibuga (Fair Play).

Mu bagore; Felmas Adhiambo (Kenya) yabaye umukinnyi warushije bagenzi be gufata imipira yatewe ku nkangara ikagaruka (Best Rebounder), Tierra Henderson (Rwanda) aba uwatsinze neza, Menatalla Awag (Misiri) aba umukinnyi mwiza w’irushanwa ( MVP) naho ikipe y’u Rwanda iba iyagaragaje ubworoherane mu kibuga (Fair Play).

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yabashije gusoreza ku mwanya wa 4 mu mikino y’Akarere ka 5 yaberaga muri Tanzania

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino y’Akarere ka 5