Basketball: U Rwanda na Uganda zabonye itike y’igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 16

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 16, 2019

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi (abahungu) n’iya Uganda mu bangavu (abakobwa) zakatishije itike yo kuzahagarira Akarere ka 5 mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Basketball “Afrobasket 2019” mu batarengeje imyaka 16 izaba muri Kanama 2019.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika “Afrobasket 2019” mu kiciro cy’abahungu, ikaba izabera muri Cap-Vert muri Kanama 2019 naho iy’abakobwa izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 26 Kanama 2019.

Aya makipe yombi yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 mu kiciro mu batarengeje imyaka 16 “2019 FIBA Africa Zone V 16 Championship”, yaberaga i Kigali kuva tariki 10 kugeza 15 Kamena 2019.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 yari yitabiriwe n’ibihugu 2 mu bahungu ari byo; Rwanda na Uganda naho mu bakobwa haje ibihugu 3, aho byiyongereyeho ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda yaje kwegukana iki gikombe nyuma y’uko yitwaye neza itsinda Uganda mu mikino ibiri yabahuje. Yatsinze Uganda amanota 72 kuri 51, mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 15 Kamena 2019, ni mu gihe kandi, yari yanayitsinze mu mukino ubanza amanota 96 kuri 36, wabaye tariki 12 Kamena 2019.

Mu kiciro cy’abakobwa, ikipe y’igihugu ya Uganda ni yo yabashije kubona iyi tike y’igikombe cy’Afurika, ikaba yiyongereye ku gihugu cy’u Rwanda cyari kiyifite kuko aricyo kizakira aya marushanwa.

Uganda yabigezeho nyuma y’uko irangije imikino yose idatsinzwe dore ko yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa n’ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 ikaba iyanganya na Tanzania ya 3.

Murenzi Yves, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abahungu yatangaje ko yishimiye kuba batwaye iki gikombe ndetse akaba yavuze ko intego bafite ari iyo gutwara igikombe cy’Afurika.

Yagize ati : “Intego yo ni iyo gutwara igikombe cy’ Afrobasket, guhora tugenda tukaviramo hagati twabirambiwe, turashaka kugenda tukazamura ibendera ry’u Rwanda.”

Mu bihembo byatanzwe, ikipe yabaye iya mbere muri buri kiciro yashyikirijwe igikombe mu gihe ikipe ya Tanzania yitabiraga iyi mikino ku nshuro ya mbere mu bakobwa yahawe igikombe nk’ikipe yagaragaje kuroherana mu kibuga (Fair play).

 

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5

Ikipe ya Uganda yegukanye igikombe cy’akarere ka 5 mu bangavu