Basketball: The Hoops na APR ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’abagore

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-03-2019 saa 17:03:27
Munyaneza Joselyne ukinira IPRC-Huye (ufite umupira) ahanganye n'abakinnyi ba The Hoops Rwanda Girls BBC mu mukino wabahuje

Tariki 10-03-2019
The Hoops – APR BBC (Amahoro-15h00)
St Marie Reine-ES Kamonyi (Amahoro-11h00)
Shooting Touch- REG BBC (Amahoro-13h00)

The Hoops Rwanda Girls Team BBC izahura na APR BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umugore “International Women Day Tournament 2019” uzabera kuri Sitade Amahoro tariki 10 Werurwe 2019 (15h00).

Aya makipe yombi yakatishije itike yo kuzakina uyu mukino nyuma yo kwitwara neza asezerera abo bari bahanganye mu kiciro cy’amajonjora cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

The Hoops Rwanda Girls Team BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC-Huye BBC amanota 72 kuri 59 wabereye kuri Sitade Amahoro tariki 03 Werurwe 2019.

The Hoops Rwanda Girls Team BBC imaze gutanga ubutumwa ko ikomeye muri iki gihe dore ko ari ku nshuro ya 3 itsinze IPRC-Huye BBC yikurikiranya. Yabatsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse no mu irushanwa ry’Intwari.

Ku rundi ruhande, APR BBC bazahura ku mukino wa nyuma yo yahageze itsinze Ubumwe BBC kuri mpaga (20-0).

Mu kiciro cy’abakiri bato (Juniors), GS St Marie Reine iya mbere mu itsinda A izahura ku mukino wa nyuma na ES Kamonyi yabaye iya mbere mu itsinda B ukazabera kuri Sitade Amahoro (11h00).

GS St Marie Reine yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza igatsinda imikino ibiri. Yatsinze LND Citeaux amanota 79 kuri 41 na Gashora kuri 68-53. Ni mu gihe ES Kamonyi nayo yatsinze imikino ibiri, irimo uwa ENDP Karubanda ku manota 57 kuri 26 na ADEGI Gituza kuri 66-37.

Mu kiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya Shooting Touch yatsinze iy’abakanyujijeho ya FERWABA amanota 43-39 izahura ku mukino wa nyuma na REG BBC yo yatsinze RSSB BBC amanota 71 kuri 38.

Mu irushanwa riheruka mu 2018, IPRC- Huye BBC ni yo yegukanye igikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma bigoranye amanota 92 kuri 85.

Munyaneza Joselyne ukinira IPRC-Huye (ufite umupira) ahanganye n’abakinnyi ba The Hoops Rwanda Girls BBC mu mukino wabahuje

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.