Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Basketball: The Hoops bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 21-01-2019 saa 10:16:33
Mu ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team BBC bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2018-2019

Umutoza Mukuru w’ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team BBC, Dusabimana Eric Jesus aratangaza ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona mu kiciro cy’abagore “BK-Basketball National League 2018-2019”.

Ibi yabitangaje ubwo bari bamaze gutsinda Ubumwe BBC amanota 72 kuri 28, umukino wabereye muri CSK, tariki 19 Mutarama 2019.

Uyu mutoza avuga ko gutsinda uyu mukino, byabahaye andi mahirwe n’izindi mbaraga zo kurushaho kwitwara neza, bakaba bagera ku ntego bihaye yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Umutoza wa The Hoops Rwanda Girls Team BBC, Dusabimana Eric wemeza ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona

Atangaza ko mu ikipe bagerageje kugira byinshi bahindura ugereranyije n’uko bari bahagaze mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018. Avuga ko bafite umukino ushyize hamwe ndetse n’abakinnyi bakaba bamaze kumenyerana.

Dusabimana avuga ko kuba barongeye kugarura abakinnyi batari bake bari bakiniye ikipe y’igihugu U-18 mu mwaka ushize w’imikino wa 2018 biri mu bizabafasha kwitwara neza kuko babonye amarushanwa ahagije ndetse bakaba bahuza mu kibuga n’abo baje basanga mu ikipe.

Aba bakinnyi bahoze mu ikipe y’igihugu U18 barimo Ineza Sifa Joyeuse, Mwizerwa Faustine, kapiteni w’ikipe, Butera Hope, Butera Pacience na Ryimanivuze Deborah.

Kuri ubu ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team BBC, ishamikiye kuri “The Hoops Rwanda Academy”, iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5 mu mikino 3, iyanganya na APR BBC ya kabiri, ikarushwa na IPRC-Huye BBC inota 1 (6).

Mu ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team BBC bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2018-2019

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.