Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Team Elite Rwanda yanyuzwe n’imigendekere ya ‘Elite All-star weekend’

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 26-02-2019 saa 08:49:40
Aba ni abakinnyi b'ikipe ya Bahizi Ally yatsinze iya Murenzi Romeo amanota 89 kuri 80

Tariki 23-24 Gashyantare 2019, mu kigo cya SOS giherereye Kacyiru habereye ibikorwa bitandukanye by’umukino wa Basketball, byahuje abana basanzwe bitwara neza muri shampiyona y’abakiri bato yiswe ‘Elite Ligue’, igizwe n’amakipe 10 y’abahungu.

Iki gikorwa cyateguwe na Team Elite Rwanda, ari nayo isanzwe itegura iyi shampiyona y’abato, cyatangiranye no kurushanwa gutsinda amanota 3, kugaragaza ubumenyi muri uyu mukino ndetse no gutera mu nkangara ariko uyifasheho “Slam Dunk”, byabaye tariki 23 Gashyantare 2019.

Tariki 24 Gashyantare 2019, habaye imikino ibiri ariyo; uw’abakiri bato bakizamuka ‘Rising Star game’, ikipe yari iyobowe na Murego Raoul yatsinze iya Songa Victor amanota 57 kuri 45.

Mu bakuze ‘Elite All-star game’, ikipe iyobowe na Bahizi Ally yatsinze iya Murenzi Romeo amanota 89 kuri 80.

Habiyaremye Patrick, umuyobozi wa Team Elite Rwanda, atangaza ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze, avuga ko bari bagamije kwitegura ndetse no kwiga ku makipe mbere y’uko batangira imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Ati “Uyu wari umwanya wo kwiga ku bakinnyi, amakipe yose akaba areba aho bafite imbaraga, icyo bagomba gukosora mu mikino yo kwishyura, nk’uko bigaragara ku rutonde amakipe yose aregeranye kandi iyi mikino izasaba imbaraga nyinshi cyane.”

Habiyaremye usanzwe ukinira REG BBC, avuga ko mu gutegura iyi mikino irimo na shampiyona, baba bagamije guteza imbere abana bakiri bato bafite impano ikeneye kuzamurwa.

Mu bihembo byatanzwe; Nayomba Emmanuel uzwi nka ‘Summer Boy’ yabaye uwahize abandi mu gutsinda amanota 3, Iratubona Ulysee uzwi nka ‘Young Curry’, aba uwagaragaje ubuhanga muri uyu mukino, gutsinda ufashe ku nkangara aba Mpita Claude.

Ikipe ya 3 kuri 3 yabaye igizwe na Nayomba Emmanuel, Caleb, Rukundo Eric na Sibomana Eric naho Kanyarwanda Bosco yabaye umwiza mu mukino w’abakizamuka naho Bahizi Ally aba umwiza mu bakuru.

Shampiyona ya ‘Elite Ligue’, ikinwa n’abari hagati y’imyaka 18 na 23, Elite Celtics yasoje imikino ibanza iyoboye n’amanota 16, ikurikirwa na Gikondo BBC na Smash Rangers zinganya 15 naho Elite Lakers na Vision City Hoopers zinganya (14), Play for Hope (13), Junior REG na Elite Worriors zinganya (12), CBT na 8 naho Junior APR ni iya nyuma (10) n’amanota 6.

Aba ni abakinnyi b’ikipe ya Bahizi Ally yatsinze iya Murenzi Romeo amanota 89 kuri 80

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Team Elite Rwanda yanyuzwe n’imigendekere ya ‘Elite All-star weekend’”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.