Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: Sifa yemeza ko hari ubumenyi bungukiye mu mwiherero bagiyemo muri Senegal

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 03-08-2019 saa 15:28:38
Ubwo Sifa Ineza Joyeuse yarimo akina na bagenzi be muri uyu mwiherero wabereye i Dakar

Ineza Sifa Joyeuse na Shabakuru David ni bo bakinnyi bari boherejwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, mu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka yiswe “Basketball Without Borders Africa Camp 2019”, yabereye  i Dakar muri Senegal kuva tariki 28 kugeza 31 Nyakanga 2019.

Uyu mwiherero wa Basketball idafite umupaka wateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA), yitabiriwe n’abakinnyi 60 batarengeje imyaka 17, baturutse mu bihugu 29 byo ku mugabane w’Afurika.

Aba bakinnyi bombi, Ineza Sifa Joyeuse na Shabakuru David bari baserukiye igihugu muri uyu mwiherero wamaze iminsi 4, bakaba baragarutse i Kigali tariki 01 Kamena 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Sifa Ineza Joyeuse usanzwe akinira ikipe y’igihugu nkuru na The Hoops yatangaje ko muri uyu mwiherero bize byinshi bitandukanye, akaba yemeza ko agomba kubishyira mu bikorwa mu mikino iri imbere azaba akina.

Avuga ko mu gihe yaba abashije kubishyira mu bikorwa, byazamufasha kugera kure muri uyu mukino wa Basketball. Ati “Uriya mwiherero twungukiyemo byinshi, twizeye uko witwara iyo ugeze mu kibuga, ubumenyi kuri Basketball, twakoze imyitozo myiza, twagize byinshi twunguka ku buzima bwacu muri make hari byinshi nigiyeyo nje gushyira mu bikorwa aha ngaha mu Rwanda.”

Yungamo ati “Icya mbere bigiye kumfasha ibyo nize n’ubumenyi nahawe nindamuka mbishyize mu bikorwa nk’uko nabyize ku bwange numva ko nzabikora neza mu kibuga nkagera kure.”

Shabukuru David usanzwe akinira ikipe y’ikigo ya LDK avuga ko nubwo byasaga naho atangiriye ku busa bitewe n’uko hari ku nshuro ya mbere yari agiye gukina ku rwego mpuzamahanga, atangaza ko yigiyeyo byinshi kandi yiteguye no kubisangiza bagenzi basanzwe bakinana.

Abakinnyi; Samuel Ariyibi ukomoka muri Nigeria mu bagabo na Bineta Diatta ukomoka muri Cameroun mu bagore, nibo bahawe igihembo cy’abahize abandi muri uyu mwiherero.

Muri uyu mwiherero Nyafurika w’umukino wa Basketball itagira umupaka, aba bana bahawe imyitozo inyuranye, isuzuma ku bijyanye no gutera umupira mu nkangara, amahugurwa ku buzima, imiyoborere n’itumanaho.

Ubwo Sifa Ineza Joyeuse yarimo akina na bagenzi be muri uyu mwiherero wabereye i Dakar

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.