Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Basketball: Shyaka yemeza ko hari byinshi yungukiye mu mikino yabereye muri Nigeria

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 6, 2018

Shyaka Olivier ni umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho mu ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo muri Basketball yari yitabiriye imikino y’ikiciro cya kabiri igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers”, yo mu itsinda “B” yabereye i Lagos muri Nigeria kuva tariki 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018.

Shyaka Olivier, umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda utangaza ko hari byinshi yigiye mu mikino yabereye muri Nigeria

Aganira n’Imvaho Nshya, Shyaka Olivier avuga ko muri iyi mikino yabereye muri Nigeria yakuyemo isomo ry’uko abakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano n’ubushobozi  bwo gukina Basketball kandi bakina umukino mwiza.

Ati Ikintu cya mbere nungukiye muri Nigeria, ni uko naje gusanga burya Abanyarwanda dufite impano n’ubushobozi bwo gukina umukino wa Basketball, ikirenze kuri ibyo ni uko nasanze ko burya dukina Basketball nziza ahubwo twaburaga umuntu utwereka ko dushoboye”.

Shyaka usanzwe ukinira REG BBC, wemeza ko nta kintu kinini abandi babarusha uretse igihagararo akomeza avuga ko yanakuyemo ko gukina Basketball atari imbaraga ahubwo ko bisaba kugira ubwenge mu kibuga.

UKO YITWAYE MURI IYI MIKINO YABEREYE MURI NIGERIA

Shyaka Olivier wanagaragaye mu mikino y’ikiciro kibanza yabereye  i Bamako muri Mali kuva tariki 23 kugeza 25 Gashyantare 2018, imibare igaragaza ko mu bakinnyi 12 b’u Rwanda ari muri bane ba mbere bitwaye neza.

Mu mukino ubanza ikipe y’u Rwanda yahuyemo na Mali tariki 29 Kamena 2018, Shyaka yakinnye iminota 16 n’amasegonda 40, atsinda amanota 10, agarura  imipira  6 anatanga umupira umwe wavuyemo amanota. Mu mukino wa Nigeria wabaye tariki 30 Kamena 2018, yakinnye  iminota 17 n’amasegonda 43, atsinda amanota 2 anagarura imipira  2 naho mu mukino wa Uganda wabaye tariki 01 Nyakanga 2018 yakinnye  iminota 25 n’amasegonda 28 atsinda amanota 16, agarura imipira  15 anatanga imipira 3 yavuyemo amanota.