Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Basketball: Shyaka na Ndizeye barizeza ko umukino wa “BK All Star” uzaba unogeye ijisho

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 19-11-2021 saa 18:45:00
Ba kapiteni bombi, Ndizeye (ibumoso) na Shyaka Olivier (iburyo) berekana imyambaro y'ikipe zabo

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Ugushyingo 2021 ni bwo hazasozwa umwaka w’imikino  wa 2020-2021 muri Basketball hakinwa umukino w’abitwaye neza  batoranyijwe “BK All Star Game 2020-2021” ubere muri Kigali Arena.

Shampiyona ya Basketball “BK Basketball National League 2020-2021” yasoje  taliki 29 Ukwakira 2021 aho ikipe ya REG BBC ari yo yegukanye igikombe.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ku bufatanye n’umuterankunga mukuru “BK”  n’abandi baterankunga batandukanye barimo Forzza, Bralirwa na Visit Rwanda  hateguwe  ibirori byo gusoza umwaka  hakinwa umukino w’abitwaye neza ndetse binahuzwa n’igitaramo  cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria, Divine Ikubor  uzwi nka “Rema”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA, Jabo Landry  akaba ari na we urimo  gutegura  iki gikorwa yatangaje ko uyu mukino bawuhuje n’igitaramo kugira ngo berekane ko siporo ijyana n’imyidagaduro.

Kazera Audrey, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BK yatangaje ko bishimira gufatanya na FERWABA guteza imbere umukino wa Basketball. Yakomeje avuga ko bishimiye n’iki gikorwa gisoza umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kazera Audrey, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BK

Umukino wa “BK All Star Game 2020-2021” ugiye gukinwa n’amakipe 2, buri imwe  igizwe n’abakinnyi 12. Shyaka Olivier usanzwe ari kapiteni wa REG BBC yegukanye shampiyona akaba ari we wabaye umukinnyi witwaye neza ni we kapiteni w’ikipe imwe naho indi ikaba iyobowe na Ndayisaba Ndizeye Dieudonne usanzwe akinira Patriots BBC.

Aba bakapiteni bombi bagaruka kuri uyu mukino  bavuga ko uzaba unogeye ijisho kandi urimo guhangana.

Shyaka Olivier yagize ati: “Nkurikije uko twiteguye ni umukino uzaba uryoheye ijisho.” Yakomeje avuga ko uyu mukino uzaba urimo ishyaka cyane kuko harimo ibihembo ariko ko n’ubwo  bitabamo kuri we bashaka intsinzi kandi ko itaboneka batahanganye.

Shyaka Olivier

Ndizeye Dieudonne atangaza ko umukino ugomba kuzaba unogeye ijisho kuko ari abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona.  Akomeza  avuga ko hazaba harimo guhangana ndetse n’ishyaka kubera ibihembo biteganyijwe.

Ndizeye Dieudonne

Abakinnyi ku mpande zombi

Ikipe ya Shyaka :  Igizwe na Shyaka Olivier (REG BBC) ari na we kapiteni , Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Sangwe Armel (APR BBC). Aba ni bo bazabanzamo. Hari kandi abandi barimo Mwanawabene Fortunat (30 Plus BBC), Byiringiro Yannick (APR BBC), Mbanze Brian(IPRC Huye BBC), Muhayumukiza Eric (IPRC Kigali BBC), Nijimbere Benit(IPRC Kigali BBC), Niyonsaba Bienvenu(Patriots BBC) na Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC).

Umutoza mukuru ni Benson Oluoch Ogalla usanzwe ari umutoza mukuru wa Patriots BBC akaba yungirijwe na Cliff Owuor usanzwe ari umutoza mukuru wa APR BBC bombi bakaba bakomoka muri Kenya.

Ikipe ya Ndizeye: Igizwe na  Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC), Nijimbere Guibert (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal(REG BBC) na Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali BBC). Aba ni abazabanzamo. Hari abandi barimo  Nkanira Bello (IPRC Kigali BBC),Aganze Espoir (UGB), Muhizi Prince(REG BBC), Mutabaruka Victoire (IPRC Kigali BBC), Mugabe Aristide (Patriots BBC), Kamndoh Betoudji (Shoot 4 Stars BBC) na Nkundwa Thierry (APR BBC).

Umutoza mukuru ni Mwinuka Henry usanzwe ari umutoza mukuru wa REG BBC akaba yungirijwe na Bahufite John utoza IPRC Kigali BBC.

Uko ibikorwa biteganyijwe

Kuri gahunda, Kigali Arena izaba ifunguye guhera saa sita (12h00).  Mu bikorwa biteganyijwe harimo irushanwa ry’abana rya 3×3, Basketball y’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Wheelchair Basketball”.

Hari kurushanwa gutsinda bakoze mu nkangara “Slam Dunk”, kurushanwa gutsinda amanota 3.

Hagati muri ibi bikorwa ni ho hazaririmba abahanzi batumiwe barimo Kivumbi King, Bulldog, Social Mulla, Kayihura Mike na DJ Marnaud. Hanyuma habe umukino wa “BK All Star Game” ubundi hasoze igitaramo “Visit Rwanda All Star Game Concert” ari na bwo umuhanzi Rema azaririmba.

Ikipe izatsinda igihembo izagiha Rwampungu Meshack

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA, Jabo Landry atangaza ko  kubera ko babonye abaterankunga bazahemba uwitwaye neza mu gutsinda amanota 3, uwitwaye neza mu gutsinda bakoze mu nkangara ndetse n’umukinnyi witwaye neza muri rusange “MVP”.  Aba bose bazahembwa ibihumbi 500.

Ikipe izegukana igikombe  ku bwumvikane bw’abakinnyi bose bemeje ko igihembo  izahabwa  bazagitanga nk’ubufasha kuri Rwampungu Meshack  wari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya KBC akaba yaragize ubumuga nyuma y’impanuka iyi kipe yakoze muri 2015 ubwo yajyaga gukina mu Majyepfo.

Rwampungu Meshack

Amatike yo kwinjira kuri uyu mukino  yashije ku wa Gatatu taliki 17 Ugushyingo 2021 aho itike yari ibihumbi 5, 10 na 20. Kwinjira  buri wese agomba kwerekana ibisubizo  by’uko yipimishije COVID-19 bitarengeje amasaha 72 no kuba yarafashe urukingo rwa COVID-19  nibura doze imwe.

Umuhanzi Rema (iburyo) ari kumwe na Kivumbi

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.