Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: Shampiyona ya “Elite League” igeze ku munsi wa 28

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 05-04-2019 saa 14:57:46
Ikipe ya Gikondo BBC irakina na Elite Warriors ku munsi wa 28 wa shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2019, shampiyona y’abakiri bato y’umukino wa Basketball “Elite League” irakomeza aho igeze ku munsi wayo wa 28 ahategerejwe imikino 3.

Iyi shampiyona itegurwa na Team Elite Rwanda, ikinwa n’abana b’abahungu bari mu byiciro bibiri, abatarengeje imyaka 17 (U-17) ndetse n’abafite hagati y’imyaka 18 na 23.

Mu kiciro cy’abafite hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 23, Gikondo BBC ya 3 ku rutonde n’amanota 18, irakina na Elite Warriors ya 8 n’amanota 13, ubere ku kibuga cya SOS Kacyiru (8h00).

Undi mukino utoroshye urahuza ikipe ya Rusororo BBC yahoze yitwa Play for Hope iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 ndetse na Vision City Hoopers BBC zikurikiranye ku rutonde (6) n’amanota 16 nawo urabera muri SOS Kacyiru (12h00).

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 17, ikipe ya CBT BBC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6 irakina na APR BBC y’abato bakurikiranye ku rutonde (4), aho zinganya n’amanota ubere muri SOS Kacyiru (10h00).

Aya makipe yombi afite umwihariko wo kuba ariyo amaze gutsindwa imikino mike kurenza andi, ibasha kuza kubona amanota yo kuri uyu wa gatandatu irarushaho gushyira igitutu kuri Elite Lakers iyoboye urutonde n’amanota 9.

Smash Rangers irayoboye mu kiciro cy’abafite hagati y’imyaka 18 na 23 naho mu batarengeje imyaka 17, Elite Lakers ni ya mbere n’amanota 9.

Ikipe ya Gikondo BBC irakina na Elite Warriors ku munsi wa 28 wa shampiyona

 

 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.