Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Basketball: Shampiyona irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kane

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 07-12-2018 saa 08:12:54
IPRC Kigali BBC yakira APR BBC yatangiye itsindwa na Patriots BBC mu mukino ubanza wa shampiyona ya 2018-2019

IPRC Kigali – APR BBC (Amahoro-18h00)
REG BBC- Espoir BBC (Amahoro-20h00)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018, shampiyona y’igihugu y’umukino wa Basketball “BK Basketball National League 2018-2019” irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kane mu kiciro cy’abagabo.

Mu mikino iteganyijwe, IPRC Kigali BBC irakira APR BBC saa kumi n’ebyiri (18h00) naho REG BBC ikine na Espoir BBC saa mbiri z’ijoro (20h00). Iyi mikino yombi irabera muri Sitade Nto Amahoro i Remera.

IPRC Kigali BBC yakira APR BBC yatangiye itsindwa na Patriots BBC mu mukino ubanza wa shampiyona ya 2018-2019

Mu bikomeza iyi mikino yombi harimo kuba aya makipe ku mpande zombi, atari ku nshuro ya mbere agiye guhura muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Mu mukino uheruka guhuza APR BBC na IPRC-Kigali aho zari mu itsinda rimwe mu irushanwa ribanziriza shampiyona, APR BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 89 kuri 61.

Ikipe ya IPRC Kigali BBC yakira uyu mukino yari yatangiye nabi muri shampiyona dore yatsinzwe na Patriots BBC mu mukino wa mbere amanota 105 kuri 82 naho APR BBC iraba ikina umukino wayo wa mbere.

Ku rundi ruhande, REG BBC yegukanye igikombe k’iri rushanwa ribanziriza shampiyona itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma amanota 80 kuri 63. Ni mu gihe kandi, iyi Espoir BBC nayo yari yabanje gutsinda REG BBC mu mukino w’irushanwa ry’umurage “Legacy Tournament 2018” amanota 56 kuri 43.

Mbere y’iyi mikino, REG BBC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 4, ikurikiwe na Espoir BBC ndetse na Patriots BBC zinganya amanota 2 hakaza IPRC Huye BBC, IPRC Kigali BBC na Rusizi BBC UGB zinganya inota naho APR BBC na UR BBC nta nota zifite kuko zitarakina umukino n’umwe.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.