Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Basketball: Senegal ni yo izakira imikino ya nyuma y’amajonjora y’igikombe k’Isi

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 13-01-2019 saa 10:33:55
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda basanzwe bakina imbere mu gihugu batangiye imyitozo bitegura iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe k'Isi izabera muri Senegal

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA Africa” yemeje ko Senegal izakira imikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi yo mu itsinda F “2nd round of FIBA World Cup Qualifiers” izaba kuva tariki 22-24 Gashyantare 2019.

Iyi mikino izabera i Dakar muri Senegal izahuza ibihugu 6 birimo u Rwanda, Nigeria, Cote d’Ivoire, Central African Republic na Mali.

Senegal yitwaye neza itsinda imikino 3 muri 6 y’ikiciro kibanza k’iyi mikino y’amajonjora yabereye muri Sitade ya Marius Ndiaye i Dakar kuva muri Kamena 2018 inabaye igihugu cya 4 kigiye kwakira iyi mikino nyuma ya Angola, Nigeria na Tunisia.

Ikipe y’u Rwanda idafite amahirwe yo kubona itike y’iyi mikino y’igikombe k’Isi, yamaze gutangira imyitozo yitegura aya marushanwa aho igizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Uru rutonde rw’abakinnyi bagera kuri 23 basanzwe bakina imbere mu gihugu, bahamagawe n’umutoza mukuru Vladimir Bosnjak rwashyizwe ahagaragara tariki 24 Ukuboza 2018.

Iyi kipe y’u Rwanda iri mu itsinda “F” iri ku mwanya wa 5 n’amanota 12, inyuma ya Nigeria ya mbere (yamaze kubona itike) n’amanota 16, Senegal ya kabiri na 16, Central African Republic na Cote d’Ivoire zinganya amanota 13 naho Mali ni ya nyuma (6) na 12.

Uretse Nigeria yo mu itsinda F yamaze kubona itike hiyongeraho ibihugu nka Tunisia na Angola byo mu itsinda E. Ibindi bihugu 2 byo kuri uyu mugabane w’Afurika bisigaye bizamenyekana nyuma y’iyi mikino izabera muri Senegal.

Imikino ya nyuma y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019” itegerejwe kuzitabirwa n’ibihugu 32 birimo 5 by’Afurika izabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri 2019.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda basanzwe bakina imbere mu gihugu batangiye imyitozo bitegura iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe k’Isi izabera muri Senegal

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.