Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Sagamba yatangiye areba abandi bakina avamo umukinnyi ukomeye

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 07-01-2019 saa 11:46:52
Sagamba Sedar watangiye areba abandi bakina akaba yaravuyemo umukinnyi ukomeye

Sagamba Sedar, umukinnyi ngenderwaho muri Patriots BBC akaba asanzwe akinira n’ikipe y’igihugu nkuru ni umwe mu bakinnyi beza kandi bakunzwe cyane bakina muri shampiyona y’u Rwanda y’umukino wa Basketball.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 28 y’amavuko uri mu bakinnyi 5 babanza mu kibuga muri Patriots BBC yagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe kugira umwaka mwiza ushize w’imikino wa 2018.

Muri 2018, Patriots BBC yisubije igikombe cya shampiyona yari yatwaye mu 2016, ari na wo mwaka Sagamba yayigezemo ndetse n’igikombe cya “Playoffs 2018”.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Sagamba Sedar yagize byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse n’inzira yanyuzemo kugeza aho avuyemo umukinnyi ukomeye muri Basketball y’u Rwanda.

SAGAMBA NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 1 Mata 1991, avukira muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Ni umwana wa 4 mu muryango w’abana 6, abahungu 3 n’abakobwa 3 bavuka kuri Giraso Erneste na Nyirambibi Jeannette.

Yize amashuri abanza ku kigo cya Gihundwe i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Yaje gukomereza amasomo ye mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi (EAV Ntendenzi) ahiga kuva mu wa mbere kugera mu wa Gatanu, ni mbere y’uko ayarangiriza muri Saint Joseph Kabgayi mu 2011 aho yize ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).

Sagamba yagize amahirwe yo kwiga na Kaminuza maze akomereza amashuri ye ya Kaminuza muri Saint Lawrence University ndetse na Ndejje University i Kampala muri Uganda aho yize ibijyanye n’Ikoranabuhanga (Information Technology).

GUKINA BASKETBALL YABIKOMOYE KURI MUKURU WE

Avuga ko gukunda no gukina Basketball yabikuye kuri mukuru we, Mutabazi Patrick wakiniye amakipe arimo iyahoze ari KIE na Rusizi BBC muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ya 2000.

Ati: “Nari mfite mukuru wange na we wakinaga kuko yakinnye muri Rusizi, urumva ko na we namurebeyeho kuko nk’umuntu muvukana kubona akina uba ushaka kumera nka we.”

YATANGIYE AREBA ABANDI BAKINA

Uyu mukinnyi utangaza ko yatangiye gukina Basketball mu 2005, avuga ko yabanje kujya areba abandi bakina ahanini kuko mu gace avukamo bari basanzwe bafite ikipe y’uyu mukino.

Yagize ati :“Natangiye gukina mu 2005, twebwe i Rusizi haba ikipe ya Basketball (Rusizi BBC), icyo gihe yari ikomeye, twirirwaga ku kibuga turi abana bato tukabona abantu bakina aho ngaho ni ho hadushyizemo ishyaka ryo gukina.”

INZIRA YANYUZEMO KUGEZA ABAYE NGENDERWAHO MURI PATRIOTS BBC

Nyuma yo gutangira gukina Basketball, yaje kugira amahirwe yo guhura n’abakinnyi bari bakomeye abasanze ku ishuri ryisumbuye rya Ntendezi, barimo Mugabe Aristide, usanzwe ari kapiteni wa Patriots BBC bimwongerera gushyiramo imbaraga.

Ati: “Njya kwiga i Ntendezi, hari ikipe ikomeye muri kariya gace kacu, kuko nitwe twari aba mbere mu Burengerazuba, urumva byampaye imbaraga kuko kubona abakinnyi bamwe bakomeye, Aristide na we yarahize yanyigaga imbere.”

Yaje kuva i Ntendezi, akomereza muri Saint Joseph i Kabgayi mu 2011, na ho ahasanga ikipe ihagaze neza cyane ko yakinaga muri shampiyona y’igihugu.

Iyi kipe yakinagamo abakinnyi bakomeye muri shampiyona ubungubu. Aba barimo Shyaka Olivier ukinira REG BBC, Sankara, Ishimwe Parfait na Munyaneza Eric bombi bakinira APR BBC ndetse na mugenzi we bakinana muri Patriots BBC Ndizeye Dieudonnée.

Muri 2012, Sagamba yakiniye Rusizi BBC. Ubwo yajyaga kwiga muri Uganda mu 2013, yakiniye amakipe atandukanye yo muri shampiyona arimo; Sharing Youth Basketball Club, Worriors Basketball Club (2014 na 2015) na Ndejje University ari na ho yavuye yerekeza muri Patriots BBC mu mpera za 2016.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Patriots BBC, Sagamba yaje gufasha iyi kipe yari ifite igikombe cya shampiyona ya 2016, kwegukana igikombe cya Pre-Season ya 2017 ndetse baza no gusoreza ku mwanya wa 2 muri uwo mwaka (2017).

Sagamba yafashije Patriots BBC kugera ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5 Championship” yabeye i Kampala muri Uganda kuva tariki 1-7 Ukwakira 2017. City Oilers yo muri Uganda yisubije iki gikombe itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 86 kuri 59.

YAHAMAGAWE BWA MBERE MU IKIPE Y’IGIHUGU NKURU MU 2016

Nyuma y’imyaka 4 yari amaze muri Uganda kuko yagarutse mu Gushyingo 2016, yahise ahamagarwa ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu nkuru ndetse kuva ubwo yagiye ayigaragaramo kugeza n’ubu. Ati: “Inshuro yange ya mbere mpamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ngarutse hari mu 2016 kuva icyo gihe nagiye ngira amahirwe n’ikizere bakampamagara.”

YISHIMIRA KUBA YARABASHIJE GUTWARA IBIKOMBE MURI PATRIOTS BBC

Avuga ko iyo uri umukinnyi ukomeye, uba ugomba gukora ibishoboka byose ugatwara ibikombe kuko bigufasha kugira urwibutso rw’ibihe byiza wagize mu mwuga wawe.

Ati: “Ikintu numva cyanshimishije ni ugutwara ibikombe kubera ko iyo uri umukinnyi uba ugomba gutwara ibikombe kuko n’iyo waba uri umukinnyi mwiza gute udafite urwibutso rwo kuvuga ngo natwaye shampiyona, natwaye Playoffs, kariyeri yawe ntabwo iba imeze neza kuko uhorana ipfunwe ku mutima.”

AFITE INTEGO YO KUZABA UMUKINNYI MWIZA KU MWANYA AKINAHO

Sagamba wemeza ko gukina Basketball ari ubuzima kuri we, atangaza ko afite intego yo kuzaba mu bakinnyi beza ku mwanya akinaho haba mu gihugu, mu karere ndetse no muri Afurika.

Ati:“Kuri gewe Basketball ni ubuzima, ni ukuvuga ngo iyo Basketball itaza kubaho sinzi ukuntu byari kugenda, intego yange ni uko ngomba kuba mu bakinnyi beza mu Karere ndetse no muri Afurika.”

AVUGA KO YISHIMIRA GUKINA KURI KABIRI

Uyu mukinnyi ufite impano yo gukina ku myanya irenze umwe mu kibuga, avuga ko yishimira cyane gukina kuri 2, kubera ko bimuha gukina neza. Ati: “Ubundi nsanzwe nkina nk’umukinnyi uyobora umukino (Point guard) ariko hari igihe ngira amahirwe yo kubasha gukina ku yindi myanya ni ukuvuga ngo gukina nk’umukinnyi uyobora umukino ni byo binshimisha cyane kuko bituma ninjira mu mukino.”

Sagamba Sedar avuga ko mu mikinire ye afatira ikitegererezo ku bakinnyi bakina muri NBA nka Dywane Wade ukinira Miami Heat ndetse na Damian Lillard ukinira Portland Trail Blazers.

Sagamba Sedar watangiye areba abandi bakina akaba yaravuyemo umukinnyi ukomeye

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Sagamba yatangiye areba abandi bakina avamo umukinnyi ukomeye”

  1. Uyu musore rwose ibyo avuga ni ukuri yatangiye areba uko ba Arestide bakinaga i Ntendezi nawe agira umuhate rwose kandi Imana ikomeze ibane nawe muri urwo rugendo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.