Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Basketball: REG yajyanye intego yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 06-02-2019 saa 13:46:53
Ikipe ya REG BBC yajyanye intego yo kwitwara neza mu mikino y'Afurika izabera mu Misiri

REG BBC yerekeje i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye imikino y’Afurika “FIBA Africa Basketball League 2019”, izabera muri iki gihugu kuva tariki 8-10 Gashyantare 2019.

Iyi kipe yahagurutse i Kigali ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2019, iherereye mu itsinda rya 3 “C”, hamwe n’amakipe 3 arimo; Al Ahly yo mu Misiri, Primeiro De Agosto yo muri Angola ndetse na Ferrovario Da Beira yo muri Mozambique.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ngwijuruvugo Patrick, umutoza mukuru wa REG BBC yatangaje ko bagize imyiteguro myiza kandi ihagije ndetse n’abakinnyi bose na bo bameze neza.

Ati “Imyiteguro ni myiza kuko twari twabashije gukina amarushanwa atandukanye, kugera kuri ubu ndibwira ko tumeze neza. Navuga ko nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo.

Avuga ko bagerageje kongera amaraso mashya mu ikipe bityo bakaba bafite ikizere cy’uko bazitwara neza bakaba banabona itike y’ikiciro kizakurikiraho.

Ati “Turi mu itsinda rikomeye, ni uguhangana, tuba twashyizemo imbaraga nyinshi mu gushaka abandi bakinnyi baza gufatanya n’abandi.”

Akomeza agira ati “Intego, ni uko twabona umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri kubera ko biduhesha ubushobozi bwo kuza mu makipe 8 ya mbere. Navuga ko muri rusange ni cyo cya mbere kidutwaye ikindi ni uguhesha ishema igihugu, ikigo cya REG ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball bose.”

Bugingo Eric, ushinzwe imibereho y’ikipe, nawe atangaza ko bajyanye intego yo kwitwara neza muri iyi mikino. Ati “Intego ni ukwitwara neza muri Afro League natwe tukazaza mu ruhando rw’amakipe 8 azakina muri ikiciro cya 2 (Phase), kugira ngo dukomeze kwitwara neza.”

Kapiteni w’iyi kipe, Kazingufu Ali yemeza ko nk’abakinnyi biteguye neza ndetse babona ko bashobora kuzitwara neza. Ati “Amahirwe arahari, kuko nk’ikipe ikomeye irimo ni nka Primeiro De Agusto yo muri Angola, naho izindi zose zirakinika. Al Ahly, ni byo yaradutsinze ariko uburyo yadutsinzemo uhita ubona ko dukosoye amakosa twakoze mu minota ibiri ya nyuma kuko twarabarushaga ndizera ko twakitwara neza.”

Mbere y’uko REG BBC yitabira iyi mikino yongeyemo abakinnyi bashya barimo; Manzi Dan, Gasana Kenneth, basanzwe bakinira ikipe y’igihugu, Kouassi Willy ukomoka muri Cote d’Ivoire ndetse na Bilal Naim Richardson ukomoka muri Amerika.

REG BBC yabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma y’uko yari yitwaye neza yegukana umwanya wa 3 mu mikino y’Akarere ka 5, “Zone V Club Championship 2018”, iheruka kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, Kuva tariki 30 Nzeri-8 Ukwakira 2018.

Abakinnyi ba REG BBC berejeke mu Misiri

Kubwimana Ali Kazingufu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Mukengerwa Benjamin, Habiyambere Patrick, Gasana Kenneth, Ikishatse Herve, Manzi Dan, Nkurunziza Chris Walter, Shyaka Olivier, Kaje Elie, Kami Kabange, Nshizirungu Patrick, Ngandu Bienvenue, Engelbert Belleck Bell, Kouassi Willy na Bilal Naim Richardson.

Hari kandi, Ngwijuruvugo Patrick; umutoza mukuru, Kamanzi Janvier; umutoza wungirije, Mulindabigwi Francis, Perezida w’ikipe, Gahamanyi Steven, Visi perezida, Bugingo Eric, ushinzwe imibereho, Sibomana Ernest, Kabalisa Jules, umuyobozi wa Tekinike, Zimurinda Alain (umuganga).

Ikipe ya REG BBC yajyanye intego yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika izabera mu Misiri

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.