Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: REG irakira Patriots mu mukino wayihesha gusoza iyoboye urutonde

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 10, 2019

Tariki 10-05-2019

REG -Patriots (Amahoro-19h00)

IPRC Kigali -IPRC Huye (Amahoro-21h00)

Tariki 11-05-2019

IPRC Huye -UGB (Huye-11h00)

UR Huye -Patriots BBC (Huye-13h00)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, ikipe ya REG BBC irakina na Patriots BBC mu mukino wa shampiyona ya Basketball ukaza kubera kuri Sitade Amahoro i Remera (19h00).

Uyu mukino utegerejwe n’abatari bake urahuza REG BBC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 29 mu mikino 15 na Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26 mu mikino 14 imaze gukina.

REG BBC igiye gukina umukino wayo wa nyuma, irasabwa gutsinda kugira ngo yizere gusoza iri ku mwanya wa mbere.  Mu gihe yaramuka itsinze Patriots BBC yahita igeza amanota 31.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC nayo irabizi ko nta kosa bagomba gukora niba bashaka kwisubiza umwanya wa mbere. Mu gihe yatsinda REG BBC yageza amanota 29, ikaba kandi igifite n’umukino yizigamye.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ngwijuruvugo Patrick, umutoza wa REG BBC yatangaje ko barimo kwitegura neza uyu mukino. Ati: Turimo kwitegura ni imbaraga nyinshi kubera umukino wose dutegura nkaho ari uwa nyuma. Patriots ni ikipe nziza, duhangana tukaba dushyira Imana imbere izatube hafi muri gahunda zo gutegura umukino.”

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC avuga ko na bo biteguye neza nta kibazo bafite. Ati: Umukino tuwiteguye neza, imyitozo yagenze neza, turabizi ko ari umukino utazaba woroshye ariko turiteguye turashaka kuwutsinda kugira ngo twisubize umwanya wa mbere.”

Asaba abakunzi b’iyi kipe kuzaza kubashyigikira. Ati : “Abakunzi ba Patriots BBC nabasaba kuza kudushyigikira nk’uko basanzwe babikora kandi bakazinduka, n’abandi bakunda Basketball muri rusange baze ari benshi nizera ko uraba ari umukino uryoheye ijisho.”

Mu mukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi, Patriots BBC yatsinze REG BBC biyigoye ku manota 82 kuri 78 wabereye kuri Sitade Amahoro tariki 21 Ukuboza 2018.

Uyu mukino urakurikirwa n’uri buhuze IPRC-Kigali BBC ya 5 n’amanota 22 na IPRC Huye BBC ya 6 n’amanota 21 (21h00). Ejo tariki 11 Gicurasi 2019, IPRC Huye BBC izakira UGB (11h00) naho UR Huye BBC izakire Patriots BBC (13h00).

Mu bagore, tariki 11 Gicurasi 2019 ku munsi wa 11 wa shampiyona, The Hoops BBC Rwanda Girls Team BBC ya 3 n’amanota 15 mu mikino 8 izakira IPRC Huye BBC ya mbere n’amanota 17 mu mikino 9 uzabere kuri Sitade Amahoro (11h00).

Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC (ufite umupira) ahanganye n’abakinnyi ba REG BBC