Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Basketball: REG BBC yegukanye igikombe k’irushanwa ribanziriza shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 27-11-2018 saa 09:21:19
Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe bari bamaze kwegukana k'irushanwa ribanziriza shampiyona

REG BBC ni yo yatwaye igikombe k’irushanwa ribanziriza shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 “BK-Basketball Pre-Season Tournament 2018-2019” itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma amanota 80 kuri 63.

Iri rushanwa ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryitabiriwe n’amakipe 11, arimo 7 y’abagabo na 3 y’ikiciro cy’abagore.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera tariki 25 Ugushyingo 2018, REG BBC yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 17 kuri 16, aka 2 kuri 22-07, itsindwa aka 3 kuri 21-19, isoza itsinda agace ka nyuma (4), ku manota 22 kuri 19.

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe bari bamaze kwegukana k’irushanwa ribanziriza shampiyona

Mukengerwa Benjamin ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (15) naho Kubanatubane Philippe atsinda ku ruhande rwa Espoir BBC n’amanota 14.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, Ngwijuruvugo Richard Patrick, umutoza mukuru wa REG BBC yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye muri rusange. Avuga ko iri rushanwa ryamufashije kubona urwego rw’abakinnyi be ndetse no kumenya amakipe bazahura muri shampiyona.

Umutoza wungirije wa Espoir BBC, Kamanzi Janvier yavuze ko kuba batsinzwe uyu mukino wa nyuma ahanini byatewe n’uko abakinnyi be batangiye nabi.

Ikipe ya Patriots BBC yegukanye umwanya wa gatutu itsinze APR BBC amanota 61 kuri 54.

Mu kiciro cy’abagore, ahari hitabiriye amakipe 3 arimo IPRC Huye BBC, The Hoops Rwa BBC na Ubumwe BBC. IPRC Huye BBC yisubije iki gikombe yari ifite mu mwaka ushize (2017-2018) nyuma y’uko yitwaye neza igatsinda imikino ibiri.

Mu bihembo byatanzwe, REG BBC na IPRC-Huye BBC zashyikirijwe igikombe na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Kamanzi Janvier Vava, umutoza wugirije wa Espoir BBC atangaza kuba batsinzwe na REG BBC byatewe n’uko abakinnyi batinze kwinjira mu mukino

Kamilindi Olivier, umukinnyi mushya wa Espoir BBC ahana ikosa mu mukino wa nyuma bahuyemo na REG BBC

Mugwaneza Pascale, Visi perezida wa mbere wa FERWABA, ashyikiriza abakinnyi ba IPRC Huye BBC y’abagore ibihembo by’irushanwa ribanziriza shampiyona

Ngijuruvugo Richard Patrick, umutoza mukuru wa REG BBC ushimira uko abakinnyi be bitwaye muri iri rushanwa

REG BBC bashyikirizwa igikombe na sheki y’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.