Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: REG BBC yamaze gutangira imyiteguro y’imikino ya Zone 5

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 16, 2018

Mu ikipe ya REG BBC baratangaza ko bamaze gutangira imyitozo bitegura imikino y’akarere ka 5 ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo “FIBA Zone V Club Championship 2018” izabera i Dar es Salaam kuva tariki 30 Nzeri kugera 8 Ukwakira 2018.

Ngwijuruvugo Richard Patrick, umutoza REG BBC utangaza ko bamaze gutangira imyiteguro y’imikino y’Akarere ka 5

Aganira n’Imvaho Nshya, Ngwijuruvugo Richard Patrick, umutoza w’ikipe ya REG BBC, yatangaje ko batangiye imyitozo bitegura iyi mikino kuva tariki 5 Nzeri 2018, bakaba bakorera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Avuga ko iyi myitozo bayitangiranye n’abakinnyi 8, bakora inshuro imwe ku munsi bitewe n’uko hari abakinnyi badahari aho bari mu ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball yitabiriye imikino y’amajonjora ya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi.

Atangaza ko aba bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu nibagaruka i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nzeri 2018, bazahita batangira gukora kabiri ku munsi.  Ati Ubu dufite abakinyi 8 mu myitozo, dukora rimwe  ku munsi ariko mu cyumweru gitaha, abakinnyi ba REG BBC bari mu ikipe y’igihugu nibaza ko tuzatangira gukora kabiri ku munsi”.

Ngwijuruvugo avuga ko kugeza ubu nta gahunda yo kuba bakongeramo abakinnyi bashya, kuko barimo gukoresha abo basanganywe. Ati Kugeza ubu turacyakoresha abakinnyi bari basazwe bakinira REG BBC, ibindi tuzabitekereza hanyuma.”

Muri aba bakinnyi ba REG BBC bari mu ikipe y’igihugu barimo, Nkurunziza Chris Walter, Kaje Elie, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Shyaka Olivier ndetse na Kami Kabange.

REG  BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2018, izaba ikina iyi mikino ku nshuro ya mbere, yabonye iyi tike yo kuzaserukira igihugu nyuma y’uko yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize wa 2017.

Mu yandi makipe azahagararira igihugu muri iyi mikino, ni Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018 naho mu bagore ni APR BBC yatwaye shampiyona ya 2017 ndetse na IPRC-South BBC yagitwaye uyu mwaka wa 2018.