Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Basketball: Patriots na IPRC-South zaratunguwe mu mukino w’umunsi wa 11

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 02-04-2018 saa 09:25:08
Hagumintwari Steve (ibumoso) na Kasongo Junior bakinira Patriots BBC n'ubwo bitwaye neza nta bwo babashije gufasha ikipe yabo kubona insinzi

APR BBC 65-64 Patriots BBC

Espoir BBC 70-64 IPRC-South BBC

REG BBC 127-49 Rusizi BBC

IPRC-Kigali BBC 78-70 UGB BBC

IPRC-Kigali BBC 78-68 Rusizi BBC

Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Basketball “StarTimes FERWABA Basketball League 2017-2018” yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya Patriots BBC na IPRC-South BBC zahabwaga amahirwe yo kwitwara neza zaje gutungurwa zitakaza imikino yazo yo ku munsi wa 11.

Hagumintwari Steve (ibumoso) na Kasongo Junior bakinira Patriots BBC n’ubwo bitwaye neza nta bwo babashije gufasha ikipe yabo kubona insinzi

hIyi mikino yombi yabaye ku wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018, ikipe ya Patriots BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo biyihe ikizere cyo kwisubiza umwanya wa mbere nta bwo byaje kuyihira kuko yatsinzwe na APR BBC amanota 65 kuri 64.

Kasongo Aubin Junior ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu umukino (21) akurikirwa na Ntagunduka Jean de Dieu ukinira APR BBC winjije amanota  18.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, waranzwe ahanini no gukanirana ndetse no gucungana ku mpande z’amakipe yombi byaje gutuma bagenda begerana mu manota ari nako aba make.

Patriots BBC ni yo yatangiye iyobora agace ka mbere ku manota 17 kuri 15, aka kabiri 13-12 n’aka 3 kuri 17-16 ni mbere y’uko itsindwa agace ka nyuma ku manota 22-17 bituma itakaza umukino ku kinyuranyo k’inota rimwe gusa ( 65-64).

Ku rundi ruhande, ikipe ya IPRC-South BBC yari yakiriye Espoir BBC nayo nta bwo byayigengekeye neza imbere y’abakunzi bayo kuko yaje gutsindwa ku manota 70 kuri 64 (19-12, 9-22, 20-16 na 16-20).

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya REG BBC yatsinze Rusizi BBC amanota 127 kuri 49, IPRC-Kigali BBC yatsinze UGB BBC amanota 78 kuri 70, IPRC-Kigali BBC yongeye gutsinda Rusizi BBC amanota 78 kuri 68.

Mu kiciro cy’abagore nabo barakinnye, mu mikino yabaye APR BBC yatsinze Ubumwe BBC amanota 64- 61, Ubumwe BBC itsinda The Hoops amanota 68 kuri 61 naho APR BBC itsinda ikipe y’igihugu U -18 amanota 64 kuri 58.

Nyuma y’iyi mikino, REG BBC iracyari ku mwanya mbere n’amanota 20 mu mikino 11, Patriots BBC ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ikaba inganya na APR BBC gusa ikaba ifite umukino w’ikirarane, IPRC-South BBC na 17, hakaza Espoir BBC, IPRC-Kigali BBC na UGB BBC zinganya amanota 15 naho Rusizi BBC ni iya nyuma n’amanota 11.

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.