Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Basketball: Patriots irakira REG mu mukino werekana ikipe yegukana igikombe

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 04-05-2018 saa 07:08:44
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide ahanganye n'abakinnyi ba REG BBC wemeza ko biteguye kwitwara neza

Mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona ya Basketball mu kiciro cy’abagabo “StarTimes FERWABA Basketball League 2017-2018” igeze  ku musozo, uyu munsi tariki 04 Gicurasi 2018, Patriots BBC  irakira REG BBC kuri Sitade Amahoro i Remera (20h00).

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide ahanganye n’abakinnyi ba REG BBC wemeza ko biteguye kwitwara neza

Uyu mukino utegerejwe n’abakunzi benshi ba Basketball, urakomezwa n’uko ikipe iza kuwutsinda ihita agira amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Patriots BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 24 n’ibitego 213 izigamye naho REG BBC ya kabiri n’amanota 23 n’ibitego 248 izigamye.

Mu gihe Patriots BBC yaba itsinze uyu mukino irahita igeza ku manota 26, bityo itware igikombe. Ku rundi ruhande, REG BBC ifite akazi katoroshye kuko nitsinda uyu mukino irahita igira amanota 25 ndetse ihite iyanganya aya manota na Patriots BBC.  Aya makipe naramuka anganyije amanota (25), amategeko avuga ko hazarebwa ikipe izigamye ibitego byinshi muri shampiyona.

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC yabwiye Imvaho Nshya ko  banyotewe no kongera gutwara igikombe cya shampiyona bityo ko biteguye kwitwara neza bagatsinda uyu mukino.

Avuga ko kuza kubaka ubwugarizi buhagaze neza no kwihutisha umukino kandi bagerageza gukinira hamwe ari byo  biza kubafasha kubona insinzi ibahesha iki gikombe baheruka mu 2016.

Kubwimana Kazingufu Ali, kapiteni wa REG BBC avuga ko uyu mukino bawufata nk’uwa nyuma, gusa na bo bariteguye neza. Ati Ni finale kuri twese, ni umukino ukomeye gusa tuwiteguye neza kuko dushaka gutwara igikombe twikurikiranya, kandi abakinnyi bose babifite muri gahunda”.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe Patriots BBC yatsinze REG BBC  ku amanota 75 kuri 60.

Ejo tariki 05 Gicurasi 2018, imikino izakomeza aho  Espoir BBC izakira IPRC Kigali  kuri Sitade Amahoro i Remera (18h00)  naho Rusizi BBC  izakire IPRC South BBC i Rusizi (9h00).

Mu bagore, THE Hoops izakina na Regina Pacis BBC (13h00) naho ku cyumweru, ikipe y’igihugu U-18 izakine na Regina Pacis BBC (10h00).

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.